RFL
Kigali

'Ijabo ryawe' yita ku mupira w’abana yabonye abaterankunga bo muri Oman-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2018 19:48
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ni bwo abagize Excellent Sport yo mu gihugu cya Oman bageze mu Rwanda aho baje kuganira n’ubuyobozi bwa Ijabo ryawe Association uburyo bahuza imikoranire hagamijwe iterambere ry’umupira w’Abana.



Ijabo ryawe Association, ni ihuriro ry’ama centres yigisha abana umupira w'amaguru. Sheikh Hamdan uyobora Ijabo ryawe Association yabaye umuterankunga w’ama centre yo mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane Huye Football Training Center.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Sheikh Hamdan Habimana wahoze ari Umunyamabanga wa Mukura VS, yatangaje ko abaterankunga baturutse muri Oman ari abo yashatse ubwo yajyagayo anasobanura ko nabo basanzwe bafite umupira w’abana mu nshingano ndetse ngo nabo bashinje Association ihuriwemo n’abana bakina umupira. Yagize ati:

Aba ni bamwe mu bashyitsi nari nasuye igihe najyaga gusura igihugu cya Oman mu rugendo shuri nari naragiyemo. Ni bo urebye muri Oman bahagarariye iby’umupira w’abana….Nari nabasuye banyemerere ko nabo bazaza gusura igihugu cyacu cyiza no gusura Ijabo ryawe Rwanda.

Yavuze ko uyu munsi bagize amahirwe y’uko ibyo yasezeranye nabo babashije kubyubahiriza, avuga ko aba bashyitsi bagiye kumara iminsi itanu basura u Rwanda aho bazanareba ibikorwa bya Ijabo ryawe Association bashaka gushoramo imari.

Habimana

Sheikh Hamdan Habimana Perezida wa Ijabo ryawe Association

Abajijwe icyo yifuza kuri aba bashyitsi baturutse muri Oman, yabisubije muri aya magambo ati:"By’umwihariko turabifuzaho ubufatanye.Ijabo ryawe Rwanda rifite abana b’u Rwanda kandi barashoboye bazi umupira ariko bakeneye ibikoresho. Ni ukuri aba ngaba tubakeneyeho ibikoresho kuko ubushobozi n’impano byo abana b’u Rwanda barabifite.”

Oman ntabwo ari igihugu cyizwi cyane mu ruhando rw’umupira w’amaguru, gusa Sheikh Hamdan avuga ko icyatumye bashaka gukorana nabo ari uko babarusha ibikoresho ndetse n’ubushobozi.Yatanze urugero rw’uko urwego rw’Ubuzima muri Oman ruri ku kigero cyo hejuru ku buryo hagize umukinnyi wo mu Rwanda uvunika yavurizwayo mu buryo bworoshye.

perezida

Prezida wa Excellent Sport yo muri Oman aganira n'itangazamakuru

Uwaje ahagarariye abashoramari baturutse muri Oman yabwiye itangazamakuru ko ari ubwa mbere ageze mu Afurika, ngo ikumugenza mu Rwanda we n’abo bazanye n’ubutumire bahawe na Sheikh Hamdan abasaba ko bazaza bakaganira ku bijyanye n’ubufatanye bwa Association zombi.Yagize ati:

Sheikh Hamdan Habimana yaradutumiye kugira ngo tuganire ku bijyanye n’ubufatanye bwa Association yacu y’Umupira w’abana ndetse na Ijabo ryawe Association ya hano mu Rwanda. Ni ku nshuro ya mbere ngeze muri Afurika kandi nishimiye kuba ndi mu Rwanda, mwakoze cyane ku rugwiro mwanyereketse kandi nizeye ko iki gihugu ngiye kukinezererwa mu gihe cyose ngiye kuhamara.

Yavuze ko mu bo bazanye mu Rwanda harimo abakinnyi bagiye bagira ibihe bikomeye muri Omar mu myaka irenga mirongo itatu bamaze mu mupira w’amaguru, yizeye ko ubunararibonye bafite bazabusangiza n’abo mu Rwanda. Abajijwe icyizere aha amasezerano bagiye kugirana na Ijabo ryawe Association, yavuze ko yizeye ko bazumvikana bagashyira umukono ku masezerano mbere y’uko basubira muri Oman.

Mu gihe cy’iminsi itanu aba bashyitsi bo muri Omar bazamara mu Rwanda, bazasura ama centes ya Ijabo ryawe Association atandukanye mu gihugu hose. Kuwa 31 Werurwe 2017 ni bwo Sheikh Hamdan Habimana yatorewe kuyobora ihuriro ry’ama centres agera kuri 223 abarizwa hirya no hino mu gihugu yigisha abana bakiri bato umupira w’amaguru. Ijabo Forum (Ihuriro ry’amacentres y’abana) rigizwe n’abanyamuryango 223 mu mazone 5 mu gihugu.

Mu Rwanda

Bageze mu Rwanda banezerewe

Oman

sheih

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND