Nta minsi ishobora guhita hatavuzwe inkuru y'uko Chile Alexis Sanchez ukinira ikipe ya Arsenal ashakwa n’andi makipe cyane cyane ayo muri shampiyona y’u Bushinwa no mu Bwongereza, ndetse bigatizwa umurindi nuko ku ruhande rwa Arsenal kugeza ubu batarumvikana ku bijyanye n'amafaranga yifuza ngo yongere amasezerano ye ari kugana ku musozo.
Nyamara kuri ubu aya makuru yo kuva muri Arsenal yatangiye gucogora nyuma ya ho Sanchez ari umwe mu bakinnyi ba kizigenza b'iyi kipe bagaragaye ku ndege nshya yabo bazajya bifashisha mu ngendo mu mikino bazajya bakinira hanze y'ikibuga cya bo. Ni indege ya Airbus A380 yagenewe iyi kipe ku bufatanye bw'ubuyobozi bwa yo n’umufatanyabikorwa wabo Emirates, ikompanyi n'ubundi isanzwe imenyerewe mu bijyanye n'ingendo z'indege, aho iyi ndege yihariye bageneye Arsenal yaje iriho amafoto y’abakinnyi barimo Olivier Giroud, Alexis Sanchez, Mesut Ozil, Hector Bellerin na Santi Cazorla, amafoto agaragara ahagana ku ibaba ry’iyi ndege.
Emirates Airbus A380 indege Arsenal yaguze
Ibi bishobora guha agahenge umukunzi wa Arsenal na Sanchez by'umwihariko ko uyu mukinnyi akiri muri gahunda ndende za Arsene Wenger umutoza mukuru w'iyi kipe yambara umweru n'umutuku. Ku ifoto iri ku ibaba ry'iyi ndege, habonekaho Umudage Mesut Ozil nawe umaze igihe uteza impagarara hagati y'abafana bitewe nuko yanze kongera amasezerano yo kuguma muri iyi kipe. Amakuru aheruka avuga ko uyu musore yavuze ko azongera amasezerano aruko Arsene Wenger nawe azaba yamaze kuyongera.
Ni indege bahawe n’umuterankunga Emirates, ikaba irimo ibyumba byo kuryamamo, intebe zo ku rwego rwo hejuru ndetse izanorohereza aba bakinnyi kugenda bareba amashene ya televiziyo arenga ibihumbi bibiri na magana atanu.
Iyi ndege izajya ifasha abakinnyi mu ngendo zitandukanye bakora basura amakipe mu mikino ya shampiyona n’andi marushanwa dore ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2017 bayigiyemo bajya gusura Preston North End mu mukino wa FA Cup, umukino warangiye Arsenal itahanye amanota atatu nyuma yo gutsinda P.N.End ibitego 2-1.
Alexis Alesandro Sanchez ku ibaba ry'indege
Olivier Giroud ku ibaba ry'indege ya Arsenal nshya
Imbere h'indege ya Arsenal
Uhereye ibumoso: Olivier Giroud, Alexis Sanchez, Mesut Ozil, Hector Berlin na Santiago Cazorla
Imyanya umuntu yaruhukiramo yirebera amashene atandukanye ya Televiziyo
TANGA IGITECYEREZO