RFL
Kigali

Igitego kimwe gitumye Rashford aca agahigo kari kamaze imyaka 78

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/05/2016 0:15
1


Marcus Rashford ingimbi ikinira ikipe ya Manchester United yanditse amateka akomeye mu gihugu cy’ u Bwongereza nyuma yo gutsindira ikipe y’igihugu y’Abongereza igitego cyatumye aba umukinnyi ukiri muto cyane utsindiye iyi kipe mu mukino wa gishuti bakinaga na Australia.



Igitego yatsinze ku munota wa gatatu (3’) u Bwongereza bwatsinzemo Autsralia ibitego 2-1, cyatumye uyu musore uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu aba Umwongereza  ukiri muto cyane utsinze igitego mu ikipe y’igihigu.Rashford yaciye agahigo kashyizweho na Tommy Lawton wabikoze mu mwaka w’1938, imyaka 78 yari ishize.

Rashford wari wambitswe nimero icyenda (9), byamusabye iminota itatu gusa kugira ngo akore amateka biturutse ku mupira yahawe na Raheem Sterling bityo nawe ahita ahindukiza Mathew Ryan umunyezamu wa Australia mu mukino waberaga kuri Stadium Of Light kwa Sunderland.

Marcus Rashford yari yahawe nimero icyenda (9)

Marcus w’imyaka 18 yishimiye iki gikorwa cyo kugenda aca uduhigo nyuma yaho yatsindiye Manchester United bwa mbere mu mikino  Manchetser United yakinaga na Arsenal ndetse no mu mikinoya Europa League ubwo Manchester yakinaga na Midtjylland.

Australia nabo bagerageje gusatira ariko amanota atatu barayabura


Kapiteni Wayne Rooney amaze gutsinda igitego ku munota wa 55'

Nyuma yo kuba yari amaze kwinjiza iki gitego, igitego cya kabiri cya Three Lions cyaje gutsindwa na kapiteni Wayne Rooney ku munota wa 55’ w’umukino mu gihe igitego cya Australia cyabonetse ku munota wa 75’ ubwo Eric Dier yitsindaga igitego. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyandemye Patrick7 years ago
    Rashford azabikora ahubwo Mourinho amuh amahirwe gusa twirebere ibirori kuk afite akazoza keza





Inyarwanda BACKGROUND