RFL
Kigali

Igitego cya Robin Van Persie cyo ku munota wa nyuma gitumye Chelsea inganya na Manchester United igitego 1-1

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:26/10/2014 21:51
1


Chelsea yari yasuye Manchester United ku kibuga cyayo yabashije kuhakura inota rimwe nyuma y’ uko Robin Van Persie yishyuye bigoranye mu minota 4 y’ inyongera igitego cyari cyatsinzwe na Didier Drogba wari wongeye kwigarurira imitima ya benshi



Didier Drogba ufite amateka akomeye mu ikipe ya Chelsea ahanini kuko ari we wayihesheje igikombe 1 rukumbi cya UEFA Champions league yari yabanjemo bitewe n’ uko Diego Costa atagaragaye kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’ imvune amaranye iminsi.

Mu gice cya mbere amakipe yombi yagerageje  gusatirana ariko ntibyagira icyo bitanga kuko abazamu Thibaut Courtois warangije gutwara umwanya wa mbere Peter Cech muri Chelsea na David De Gea wa Manchester United babyitwayemo neza ibi byaje no gutyuma igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi.

courtois

Thibaut Courtois yagiye akuramo imipira ikomeye yashoboraga kubyara ibitego

Mu gice cya kabiri abatoza bombi Jose Mourighno wa Chelsea na Louis Van Gaal wa Manchester United wanahoze ari umukoresha wa Jose Mourihno ari umusemuzi we ndetse akaza no kumufungurira inzira y’ ubutoza ubwo bari mu ikipe ya FC Barcelona bagomabaga gukora ibishoboka byose bakabona itsinzi

Ku munota wa 53 Didier Drogba yafunguye amazamu ku gitego cyoza yatsinze n’ umutwe ubwo yateraga umupira wari ukaswe neza na Fabregas maze Van Persie yajya kuwukuramo bikanga.

drogba

Didier Drogba atsinda igitego n' umutwe

drogba

Didier Drogba yishimira igitego 

Manchester united yakomeje gushakisha uburyo yagombora ariko biranga kuko abasore nka Van Persie, Juan Mata waje no gusimburwa, Angel Di Maria na Adnan Januzaj batabashije kubona umusaruro mu mahirwe bagiye babona.

di maria

Di Maria yigaragaje ndetse anakorerwaho ikosa ryabyaye igitego

januzaj

Adnan Januzaj yigaragaje n' amacenga menshi

van gaal

Van Gaal yabanje kwiheba

 Ubwo iminota 90 isanzwe y’ umukino yarangiraga maze hakongerwaho iminota 4 yose, ku munota wa 93 Ivanovic yaje gukorera ikosa Angel Di Maria maze ahabwa ikarita y’ umuhondo ya 2 maze ahita anahabwa umutuku ndetse Manchester United ihabwa Coup Franc.

ivanovic

Ivanovic yahawe ikarita itukura bitewe n' ikosa yakoreye Di Maria

Ku munota wa 94 Van Persie yagomboye igitego bari batsinzwe biturutse kuri Coup franc yari imaze gutangwa ndetse umukino uhita urangira ari 1-1

van persie

Robin Van Persie yishimira igitego cyo kwishyura yari amaze gutsinda

van persie

Robin Van Persie atsinda igitego cyo kwishyura cyahagurukije abafana benshi

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Man Utd: De Gea, Rafael, Smalling , Rojo , Shaw , Blind , Januz, Fellaini, Mata (Wilson 65), Di Maria , Van Persie .

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Chelsea: Courtois , Ivanovic , Cahill, Terry , Luis , Fabregas , Matic, Willian (Zouma 90), Oscar (Mikel 65), Hazard  (Schurrle 89), Drogba

Uko indi mikino yose yagenze

  • West Ham United  2 – 1  Manchester City
  • Liverpool                  0 – 0  Hull City
  • Southampton          1 – 0  Stoke City
  • Sunderland              0 – 2  Arsenal
  • West Bromwich Albion  2 - 2         Crystal Palace
  • Swansea City                   2 - 0         Leicester City     
  • Burnley 1 - 3       Everton
  • Tottenham Hotspur         1 - 2       Newcastle United
  • Manchester United          1 - 1       Chelsea

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EMMY9 years ago
    URUTONDE RUME RUTE?





Inyarwanda BACKGROUND