Igitego cya Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi ni cyo cyahesheje iyi kipe igikombe cy’Amahoro yatwaye ku nshuro yayo ya cyenda (9). APR FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri sitade ya Kigali ku mugoroba w’uyu wa Kabiri.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 37’ w’umukino ku mupira Bizimana wamugezeho uturutse kuri Hakizimana Muhadjili ufite ubugi muri iyi mikino isojwe y’igikombe cy’Amahoro. Muri uyu mukino waranzwe n’Amakosa atari menshi, APR FC yateye koruneri imwe (1) ku busa bwa Espoir FC. APR FC yateye coup franc enye (4) kuri eshatu (3) za Espoir FC.
Mbogo Ali, Bao Baloua na Mulungula Wilondja Albert bita Alba bahawe amakarita y’imihondo buri umwe. Mu gusimbuza, Issa Bigirimana yasimbuwe na Sekamana Maxime ku munota wa 34’, Nshuti Innocent aha umwanya Twizerimana Onesme ku munota wa 84’.
Ku ruhande rwa Espoir FC, Uzabakiriho Hamadi yasimbuye Nkurunziza Felicien (89’), Mulungula Wilondja Albert asimburwa na Habyarimana Faustin (55’) mu gihe Bugingo Samson yasimbuye Hakundukize Adolphe (56’).
Ikipe ya APR FC yakinishije abakinnyi bari bakinnye ku mukino banyagiyemo Amagaju FC ibitego 5-0 mu gihe ikipe ya ESpoir FC yakinnye idafite Nyandwi Saddam wari ufite amakarita atatu y’umuhondo cyo kimwe na Hatungimana Basile wavunitse ikirenge mu gitondo cya mbere y’umukino.
Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi:
APR FC: Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert ©, Nsabimana Aimable, Rusheshangoga, Imanishimwe Emmanuel, Imran Nshimiyimana,Yannick, Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Muhadjili Hakizimana na Nshuti Innocent
Espoir FC: Isingizwe Patrick (GK), Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques ©, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe
Ngabo Albert kapiteni wa APR FC ateruye igikombe cy'Amahoro
APR FC yegukanye igikombe yaherukaga mu 2014
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba APR FC
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Espoir FC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Hakizimana Muhadjili akurikiye umupira
Nshuti Innocent acika Wilondja Jacques kapiteni wa Espoir FC
Abafana ba APR FC bari bitwaje ubutumwa bwo gusezera kuri Rusheshangoga Michel
Wilondja Jacques Kapiteni wa Espoir FC atera umupira
Bizimana Djihad agwa hafi y'urubuga rw'amahina
Umukino wari ukomeye ku mpande zombi
Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC asimbuka Bao wa Espoir FC
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsindiwe na Bizimana Djihad
Hakizimana Muhadjili agora abakinnyi ba Espoir FC
Igikombe cy'Amahoro 2017
Nyandwi Saddam (ubanza ibumoso) yarebaga umukino nk'abandi
Hatungimana Basile (Espoir FC) yari yumiwe nyuma yo kuvunika mu kirenge mbere gato y'umukino
Antoine Hey (Iburyo) umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent (ibumoso) umutoza wungirije
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC nyuma y'umukino
Bizimana Djihad watsinze igitego
Rusheshangoga Michel aterurwa n'abakinnyi bagenzi be
Ikipe ya Rayon Sports yatahanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-0
Espoir FC yabaye iya kabiri bajya kwambara imidali
Abakinnyi ba Espoir FC bakomera APR FC amashyi
Abakinnyi ba APR FC bambara imidali
APR FC izakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'igihugu (Africa Total CAF Confederations Cup)
Dore uko imikinoyarangiye :
Umwanya wa Gatatu:- Rayon Sports 3-0 Amagaju FC
Umukino wa nyuma: -APR FC 1-0 Espoir FC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO