RFL
Kigali

Igikombe cya Afurika cyahinduriwe ibihe n’amakipe arongerwa

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 11:29
0


Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru wa Afurika bari bategereje ko igikombe cy’ibihugu kizatangira muri Mutarama 2018 muri Cameron, siko bimeze kuko inama ya CAF yaberaga muri Maroc yemeje ko iki gikombe kizajya gikinwa muri Kamena na Nyakanga buri myaka ibiri naho amakipe azajya yitabira ave kuri 16 abe 24.



Iri rushanwa ryabaga muri Mutarama na Gashyantare ryatumaga amakipe yo ku mugabane w’i Burayi yohereza abanyafurika bayakinamo bityo bikagora aba bakinnyi kuba bakwitanga kuko batinya kuvunika ndetse bamwe mu bakinnyi baburaga uko baza muri Afurika.

Inama ya CAF yemeje ko amakipe azajya yitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika agomba kuba 24 aho kuba 16 kandi bigahera mu 2019. Igikombe cya Afurika cyitabirwaga n’amakipe 16 kuva mu 1996.

Iri rushanwa rizakomeza kuba nyuma y’imyaka ibiri ndetse ryitabirwe n’amakipe ava mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika nubwo CAF yateganyaga ko bashobora kwemerera amakipe ava hanze ya Afurika akaba yanacyakira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND