RFL
Kigali

Igihe Sugira azamara adakina cyari kwiyongera iyo adatabarwa na Military Police-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/09/2017 7:01
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeli 2017 ubwo hakinwaga imikino ifungura irushanwa ry’Agaciro Development Fund 2017, Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC usanzwe yaragize ikibazo cy’imvune yaje kureba iyi mikino ari ku mbago ebyiri, imwe muri zo iramucika ijya mu muferege arayikurikira asamwa n’inzego zishinzwe umutekano ataragwa hasi.



Sugira waje muri sitade Amahoro harimo umukino wa Rayon Sports na Police FC, yaje ku kibuga abifashijwemo n’imbago ebyiri (2). Mu kuza atembera yegera aho byari kumufasha kureba umukino neza, imwe mu mbago ze yinjiye mu muferege wa sitade Amahoro ahita atsikira ayikurikira kuko niyo yari mu ruhande rw’akaguru kagize ikibazo. Mu kuyikurikira ajya kugwa ni bwo umwe mu bashinzwe umutekano muri Military Police yahise aza yihuta ahita amufata aramuramira.

Kuwa Kabiri yariki 15 Kanama 2017 ubwo Sugira yari yatangiye imyitozo ni bwo yahise agira ikibazo cy’imvune dore ko yanabazwe kuwa Kane tariki 17 Kanama 2017, bikaba biteganyijwe ko azamara amezi hagati y'atanu n'ane akabona kugaruka mu kibuga. Mu gihe atari gutabarwa akagwa byari kuba ngombwa ko akaguru gatonekara bikaba byatuma uburwayi bwe bwiyongera.

Sugira Ernest yinjiye ari ku mbago

Sugira Ernest yinjiye ari ku mbago 

Imwe mu mbago yinjiye mu muferege yenda kugwa ariko aratabarwa

Imwe mu mbago yinjiye mu muferege yenda kugwa ariko aratabarwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND