RFL
Kigali

Igihe kirageze ngo abakinnyi ba Police FC bahabwe amahirwe angana-Nshimiyimana Maurice

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2018 10:29
0

Nshimiyimana Maurice Maso umutoza mukuru w’agateganyo mu ikipe ya Police FC avuga ko umwanya ugeze kugira ngo abakinnyi bose ba Police FC bahabwe amahirwe angana kuko ngo umukinnyi ukina imikino itatu adatsinda nta mpamvu yo kumuhoza mu kibuga.

Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Police FC yanganyije na Mukura VS (1-1) bakina umukino wa shampiyona kuri sitade ya Kigali. Byari nyuma yaho abajijwe ikijyanye n’impinduka zabaye mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga. Nshimiyimana Maurice yagize ati:

Ukurikije impinduka zabaye si nyinshi kuko ni Fabrice (Twagizimana) wagarutse mu kibuga, ni umukinnyi wakinaga. Ngira ngo ikintu kiri muri Police FC ntabwo ari impinduka cyane ahubwo ikintu ngerageza kubaka mu bakinnyi ni ukwigarurira icyizere, urabona iyo umukinnyi amaze atakaje imikino nyinshi nawe ubwe asa naho yitereye icyizere. Ni cyo kintu ngomba kubanza gukora buri mukinnyi nkamwubakamo icyizere nkamuha amahirwe kugira ngo muzamure.

Nshimiyimana Maurice avuga ko umuntu ashyira ku munzani akreba uko abakinnyi batanga umusaruro

Nshimiyimana Maurice avuga ko umuntu ashyira ku munzani akareba uko abakinnyi batanga umusaruro kugira ngo arebe uwajya mu kibuga

Nshimiyimana Maurice avuga ko kandi umukinnyi ukinnye imikino myinshi adatsinda nta mpamvu yo kumugarura muri wa mwanya ahubwo ngo uha amahirwe undi ukareba ikinyuranyo. Mu magambo ye ati:

Ndumva niba umuntu yarakinnye imikino igera ku icumi cyangwa zingahe akazitsindwa, nta mpamvu yo kumugarura mu kibuga muri iyi minsi , ha amahirwe undi nawe nibidakunda uzane wa wundi. Numva rero ko aho byari kuba bibi ni aho nari kuba nahinduye ikipe yatsindaga.

Nsengiyumva Moustapha  yari yahawe umwanya wo kubanza mu kibuga

Nsengiyumva Moustapha yari yahawe umwanya wo kubanza mu kibuga

Muri uyu mukino, Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20’ ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wuzuzaga igitego cya gatanu (5) muri shampiyona. Ni umupira waturutse kwa Nizeyimana Mirafa, awutanga kwa Nsengiyumva Moustapha wahise akata awukata awuganisha mu izamu uhura na Songa Isaie wahise awuyobora kwa Ndayishimiye Antoine Dominique wahise areba mu izamu.

Ikipe ya Mukura VS yaje gukina ishaka kwishyura cyane mu gice cya kabiri ubwo Haringingo yahitaga akora impinduka, biza kumuhira ku munota wa 79’ ubwo Havugarurema Jean Paul bita Ralo yateraga umupira uva iburyo bwe ugahita uruhukira mu izamu rya Nzarora Marcel. Havugarurema Jean Paul yari yinjiye mu kibuga asimbuye Gashugi Abdulkalim kapiteni w’iyi kipe nawe wavuye muri Kiyovu Sport.

Ndayishimiye Celestin umwe mu bakinnyi bari bakumbuye gukina iminota 90'

Ndayishimiye Celestin umwe mu bakinnyi bari bakumbuye gukina iminota 90'

Biramahire Abeddy arazira ko yakinnye imikino myinshi ntacyo afasha ikipe

Biramahire Abeddy arazira ko yakinnye imikino myinshi ntacyo afasha ikipe

Nshimiyimana Maurice avuga ko nta mpamvu zo guhoza umukinnyi mu kibuga ntacyo arusha abandi mu gutuma ikipe itsinda

Nshimiyimana Maurice avuga ko nta mpamvu zo guhoza umukinnyi mu kibuga ntacyo arusha abandi mu gutuma ikipe itsinda

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi bari kurangiza amasezerano yabo muri Police Fc

Nizeyimana Mirafa umwe mu bakinnyi bari kurangiza amasezerano yabo muri Police Fc

Ubwo Mico Justin yari avuye mu kibuga nibwo Mukura VS yatangiye kwibohora irakina

Ubwo Mico Justin yari avuye mu kibuga ni bwo Mukura VS yatangiye kwibohora irakina

Ndayishimiye Celestin  imbere ya Mutebi Rachid

Ndayishimiye Celestin imbere ya Mutebi Rachid 

Lomami Frank umwe mu bakinnyi ba Mukura VS basigaye bajya mu kibuga bagakora impinduka nziza

Lomami Frank umwe mu bakinnyi ba Mukura VS basigaye bajya mu kibuga bagakora impinduka nziza

Mushimiyimana Mohammed ku mupira umwe mu bakinnyi bafatiye runini Police FC  hagati mu kibuga

Mushimiyimana Mohammed ku mupira umwe mu bakinnyi bafatiye runini Police FC  hagati mu kibuga

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND