N'ubwo bidatanga amakuru yuzuye, iyo urebye ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka rwerekana ko igihugu cy’u Bushinwa 143 ariwo mwanya bakwiye mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku isi.
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bushinwa ni imwe muri shampiyona zikomezwa no kuba zirimo ababiciye bigacika ku mugabane w’I Bulayi na Amerika dore ko ari nabo baba bafata akayabo n'ubwo baba bageze mu myaka yo guhindura imirimo bakava mu bisaba imbaraga bagana mu bisaba kuba gusa uriho.
Yego umunyarwanda yavuze ko “Abatajya i Bwami babeshywa byinshi” ariko kandi burya ngo “Ikinyoma kimara umunsi ntikimara umwaka”.
Twahuje iyi migani yombi twizera Nsengiyaremye Sylvestre , umunyarwanda w’imyaka 22 ukina mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa , nk’umuntu ubayo atubwira impamvu iki gihugu kitaratera imbere mu mupira w’amaguru.
Mu kugerageza gusobanura impamvu, Nsengiyaremye yatangiye agira ati” Impamvu Football y’Abashinwa itagera ku rwego nk’uko tubona mu bihugu by’i Bulayi, urareba ugasanga mu muco wabo akenshi bikundira Kung-Fu kuko umupira w’amaguru nta mwanya munini bawuha”.
Tumubajije impamvu bakomeza gushoramo amafaranga menshi nyamara nta musaruro mpuzamahanga bateze hafi aha, Nsengiyaremye yatubwiye ko abayobozi baho ngo bafashe gahunda yo kujya bazana abakinnyi bafite amazina akomeye bakaza bakaba bahakina bityo n’abaturage cyangwa abana bavuka bakazagira abo bigiraho mu myaka 30 bihaye.
“Bashyizemo amafaranga menshi bagura abakinnyi bavuye i Bulayi na Amerika kuko bo nta bakinnyi bagira. Gusa bakubwira ko mu myaka 30 bazaba bamaze kugira shampiyona ijya kuyingayinga iyo mu Bwongereza uko imeze ubu. Kuko ngo barashaka kugira ngo abana bakunde umupira barebeye ku bakinnyi bawugizemo ibihe byiza”. Nsengiyaremye
Nsengiyaremye arangwa yaciye muri SEC Academy ya Kicukiro
Nsengiyaremye akina hagati cyangwa akifashishwa nka rutahizamu aciye ibumoso (Left-Winger)
TANGA IGITECYEREZO