RFL
Kigali

IGICE CYA 2: Nsengiyaremye ukina mu Bushinwa yasobanuye impamvu umupira w’amaguru ukiri inyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/11/2017 11:34
1


N'ubwo bidatanga amakuru yuzuye, iyo urebye ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ruheruka gusohoka rwerekana ko igihugu cy’u Bushinwa 143 ariwo mwanya bakwiye mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku isi.



Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bushinwa ni imwe muri shampiyona zikomezwa no kuba zirimo ababiciye bigacika ku mugabane w’I Bulayi na Amerika dore ko ari nabo baba bafata akayabo n'ubwo baba bageze mu myaka yo guhindura imirimo bakava mu bisaba imbaraga bagana mu bisaba kuba gusa uriho.

Yego umunyarwanda yavuze ko “Abatajya i Bwami babeshywa byinshi” ariko kandi burya ngo “Ikinyoma kimara umunsi ntikimara umwaka”.

Twahuje iyi migani yombi twizera Nsengiyaremye Sylvestre , umunyarwanda w’imyaka 22 ukina mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa , nk’umuntu ubayo atubwira impamvu iki gihugu kitaratera imbere mu mupira w’amaguru.

Mu kugerageza gusobanura impamvu, Nsengiyaremye yatangiye agira ati” Impamvu Football y’Abashinwa itagera ku rwego nk’uko tubona mu bihugu by’i Bulayi, urareba ugasanga mu muco wabo akenshi bikundira Kung-Fu kuko umupira w’amaguru nta mwanya munini  bawuha”.

Tumubajije impamvu bakomeza gushoramo amafaranga menshi nyamara nta musaruro mpuzamahanga bateze hafi aha, Nsengiyaremye yatubwiye ko abayobozi baho ngo bafashe gahunda yo kujya bazana abakinnyi bafite amazina akomeye bakaza bakaba bahakina bityo n’abaturage cyangwa abana bavuka bakazagira abo bigiraho mu myaka 30 bihaye.

“Bashyizemo amafaranga menshi bagura abakinnyi bavuye i Bulayi na Amerika kuko bo nta bakinnyi bagira. Gusa bakubwira ko mu myaka 30 bazaba bamaze kugira shampiyona ijya kuyingayinga iyo mu Bwongereza uko imeze ubu. Kuko ngo barashaka kugira ngo abana bakunde umupira barebeye ku bakinnyi bawugizemo ibihe byiza”. Nsengiyaremye

Nsengiyaremye arangwa yaciye muri SEC Academy

Nsengiyaremye arangwa yaciye muri SEC Academy  ya Kicukiro

Nsengiyaremye akina hagati cyangwa akifashishwa nka rutahizamu aciye ibumoso (Left-Winger)

Nsengiyaremye akina hagati cyangwa akifashishwa nka rutahizamu aciye ibumoso (Left-Winger)

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kg6 years ago
    Man mureke comedie uyu mu petit ntago yakina division ya 2 mu bushinwa. Njye narahabaye imyaka 3, ni aba professionel, bagira stade na materiel zose. Ibintu uyu mwana yambaye byerekana aho akina. Mubona uyu mwana yakina aho Tiote yakinnye





Inyarwanda BACKGROUND