RFL
Kigali

IFOTO Y’UMUKINO: Rurangiranwa Naby Deco Keita yavunikiye mu mukino w’u Rwanda asohoka ahetswe ku mugongo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2018 14:14
1


Kuri uyu wa Kabiri ubwo u Rwanda rwanganyaga igitego 1-1 na Guniea Conakry, kizigenza Naby Keita bita Deco yagiriye ikibazo muri uyu mukino birangira avuye mu kibuga mbere y’umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire ndetse aza guhekwa na mugenzi we kugira ngo asubire mu rwambariro.



Ku munota wa 45+1’ ni bwo Naby Keita wari wagize ikibazo ku munota wa 44’ yasabwe ko yasubira mu kibuga nyuma kuvurwa. Gusa yaje gusa naho asimbuka agira ngo yumve ko yakize ariko yumva nta kigenda, nibwo umuganga wa Guinea yahise yerekana ikimenyetso cy’uko abatoza basimbuza uyu musore.

Naby Keita yaje kuva mu kibuga binahurirana ko igice cya mbere cyahise kirangira biba ngombwa ko Seydouba Soumah wagombaga kumusimbura atangirana n’igice cya kabiri cy’umukino. Nyuma y’umukino Naby Keita yahise yurizwa indege yihuta kugira ngo agane mu Bwongereza kugira ngo abaganga b’ikipe ya Liverpool bakomeze bakore igerageza barebe uko ikibazo gihagaze.

Muri uyu mukino, Guinea n’ubundi yahabwaga amahirwe ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 32’ nyuma y’igitego cyatsinzwe na Jose Martinez Kante nyuma y'uko Francois Kamano yari azamukanye umupira asanga Ombolenga Fitina waje kugenda asubira inyuma birangira Kamano atanze umupira kwa Martinez Kante wahise areba mu izamu. Igitego cyo kwishyurira u Rwanda cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku mupira yahawe na Kagere Meddie ku munota wa 77'.

Naby Keita ahetswe na Baisama Mohammed Sankoh

Naby Keita ahetswe na Baisama Mohammed Sankoh (20) wari wabanje ku ntebe y'abasimbura

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karim5 years ago
    Ese nta ngombyi zabarwayi tugira harya kuburyo bugenzi we aba ariwe umuheka vrema???? Football ko igiye kubaduteza kdi ajandi duhagaze neza





Inyarwanda BACKGROUND