Mu minsi ishize ni bwo amakuru yasakaye mu bitangazamakuru ko Rayon Sports iri kurangiza rutahizamu mpuzamahanga w’umurundi Hussen Chabalala wakiniraga Amagaju, uyu bakaba baranamutanze ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakinisha imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.
Hussen Chabalala byasaga naho byarangiye burundu ahubwo abakunzi ba Rayon Sport bategereje inkuru nziza y'uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru cyangwa Gikundiro nk'uko abakunzi bayo bayita, icyakora ku buryo butunguranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018 ni bwo amakuru yasakaye ko ikipe ya Kiyovu nayo yifuzaga rutahizamu utyaye yatangiye kumurambagiza ndetse biteguye guhita batanga ibyo uyu mukinnyi yifuza ndetse n’ikipe yakiniraga y’Amagaju.
Icyoba ni cyose mu bumvise iyi nkuru bafata nk'incamugongo
Usibye amakuru yavaga mu bitangazamakuru nabwo adahagazweho neza ibyari gutangwa kuri uyu mukinnyi byari byakomeje kugirwa ibanga, icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko ikpe ya Kiyovu Sport iri gucungira hafi uyu mukinnyi ngo imuhe ibyo yari yasabye byose ndetse bahite banishyura ikipe yakiniraga ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports mu gihe baba babashije kunyura murihumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Umwe mu bantu b’imbere muri Rayon Sports waganiriye na Inyarwanda.com ariko utigeze yifuza ko dutangaza amazina ye yabwiye umunyamakuru ati” Kiyovu iramutwara da, none se ko ubuyobozi bwacu bwamaze kumvikana n’ikipe, umukinnyi akabereka ko yiteguye kudukinira none bakaba batari kurangiza ibyo bumvikanye? Nyine ubwo nihaza abanyamujyi baramutwara.”
Kugeza kuri iki cyumweru tariki 7 Mutarama 2018 usibye kuba abayobozi ba Rayon byari bigoye kubavugisha, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko n’umwe muri bo wamenye ko Kiyovu ishaka kubatwara umukinnyi yabuze uwo abimenyesha cyane ko abayobozi bafata icyemezo ntawitaba telefone ye igendanwa.
Rayon Sports yari imaze igihe igura neza abakinnyi nayo bikayiha umusaruro ufatika
Ibi bisa no kuba Rayon Sports yahawe gasopo kugira ngo ikurikirane ibyayo mu maguru mashya mu gihe nyamara yo iri kugenda biguruntege itegereje n'undi rutahizamu wo muri Zambia bivugwa ko barangiwe na Romami bashaka kugura ngo azabafashe mu mikino bagiye kujyamo ya Champions league ya Afurika, aba bakaba baza basanga Bon Fils Caleb, Ismaila Diarra na Tidiane Kone ba rutahizamu iyi kipe yari isanzwe ifite.
TANGA IGITECYEREZO