RFL
Kigali

Icyo uzaba ntaho kijya; Nsengimana wubatse amateka, yanyongaga ashaka amaramuko ya nyina n’abavandimwe be

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/11/2015 12:20
21


Icyo uzaba ntaho kijya kandi umugisha w’umuntu arawusazana, iyo Imana yateganyije ko hari urwego uzageraho, igihe icyo ari cyo cyose yanabisohoza. Mu myaka itatu ishize, Jean Bosco Nsengimana yari umunyonzi ukorera udufaranga ducye ngo abashe kubaho, none ubu ni ikirangirire kandi yinjiza akayabo abikesha igare.



Tariki 22 Ugushyingo 2015, inkuru nziza ku banyarwanda bose y’uko Tour du Rwanda itwawe n’umunyarwanda, nibwo yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu gihugu n’ibyo hanze. Yari inshuro ya kabiri Tour du Rwanda itwaye n’umunyarwanda, ndetse ibi bikomeje gutuma abanyarwanda benshi bashyigikira cyane umukino w’amagare cyane ko ari nawo uhesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Jean Bosco Nsengimana wavutse tariki 4 Ugushyingo 1993, ni umusore ukiri muto uvuka mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, akaba avukana n’umukobwa umwe n’undi muhungu umwe. Avuka kuri nyina witwa Mukeshimana Odette, na se witwaga Mukeshimana Fils ariko akaba yaratabarutse Nsengimana akiri umwana muto.

Nsengimana Jean Bosco yatangiye kunyonga igare atabikora nk’umukino, ahubwo yabikoraga nk’akazi yakoraga ngo abashe gutunga nyina umubyara n’abavandimwe be, kuko umuryango wabo utari ufite ubushobozi buhagije kandi nyina akaba yarabareraga wenyine nyuma y’urupfu rwa se.

Mu mwaka wa 2012, nibwo Nsengimana wari umunyonzi yatangiye kwitabira amarushanwa yo gusiganwa ku magare, ava mu mwuga w’ubunyonzi, aho irushanwa rya mbere ryo gusiganwa yitabiriye ari iryo Kwita Izina ryabaye muri Nyakanga 2012. Ubu yamaze kubona icyerecyezo cy’ubuzima, ndetse yamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

bosco

Tour du Rwanda yemewe nk’irushanwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, yabereye inzira Nsengimana Jean Bosco yo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga aho amaze kwitabira amarushanwa atandukanye nk’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare, ariko bikaba byarabaye akarusho ubwo yatwaraga Tour Du Rwanda 2015, agaca agahigo ndetse akanegukana ibindi bihembo bitandukanye.

Nsengimana watwaye Tour du Rwanda 2015 akaba uwa mbere muri rusange, niwe mukinnyi mu mateka ya Tour du Rwanda wabashije kwambara umwenda w’umuhondo kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa kugeza ku musozo, akaba yaranatwaye ibindi bihembo nk’icy’umukinnyi mwiza ukiri muto, umunyafurika wa mbere ndetse n’umunyarwanda wa mbere muri iyi Tour du Rwanda 2015.

Uwagerageza kwiyumvisha Nsengimana Jean Bosco wo mu myaka itatu ishize aho yanyongaga ngo abashe gutunga umuryango we, akareba na Nsengimana w’uyu munsi umaze kuba icyamamare no kubona amafaranga menshi akura muri uyu mukino akina nk’umwuga, yahita abiheraho ashimangira ko icyo umuntu azaba ntaho kijya kandi buri wese aramutse akunze ibyo akora hari icyo byamugezaho birenze kuramuka gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    THEX OLL OF FANIS
  • Rwema8 years ago
    Iyi nkuru iranshimishije cyane. Uyu Jean Bosco nakomeze atere imbere
  • 8 years ago
    ni byiza cyane!!!!!!!!!!!!!!!"""
  • h8 years ago
    Bosco ni wowe wanditse hano??
  • Jeanine 8 years ago
    Imana Ishimwe cyane!!!! Nyihaye icyubahiro yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye. Ntahabi habaho Imana itakura umuntu, ntanaheza habaho Imana itashyira umuntu.
  • 8 years ago
    Nibyiza!! birashimishije nakomerez,aho natwe turamushyigikiye akomeze aduhe ibyishimo birenze.
  • Natacha 8 years ago
    Imana dusenge ni inyembaraga. Ntaho itagukura. Nta naho itakugeza.
  • Didier8 years ago
    Irashoboye
  • 8 years ago
    ntamunyoni upfa
  • 8 years ago
    ntamunyoni upfa
  • 8 years ago
    nange mfite ikizere ko nzayabona
  • ddd8 years ago
    ubu buhamya bunteye ibyishimo uyu munsi ndanezerewe kandi nazamuye amaboko moa icyubahiro Imana pe,Louange a toi Seigneur.Amen
  • jabo8 years ago
    Thx Lord
  • Niyomukiza Theoneste8 years ago
    Ntakidakiza umuntu.
  • HABARUGIRA Jean Bosco8 years ago
    Amagare nakomerezaho niryo shema ryacu.Bosco we courage tumuri inyuma
  • Ishuti Y'abose8 years ago
    Imanayarakoze! Kubatwaratwaye Iriya Tour Du Rwanda. Kuko Iyidatahamurwanda Byarikuba Aribyago. Ariko Turagirango, Muzatubarize, Umuntu Yiyumva Miyomano Yabigenza Ate.? Kugirango Ayigaragaze. Murakoze Niba Bafite Urubuga Narwo Muzarutubwire.
  • Tuyisingize jackson8 years ago
    Jean bosco Turishi mye! kubwimbaraga mwakoresheje Mumenyekanisa urwanda.
  • nduwimana desire8 years ago
    Nakore cyane
  • habinezajack8 years ago
    Dashimira@abasorebabanyarwanda@baturidirwamda
  • BIZIMANA J8 years ago
    NAGE NDUMUNYONZI UWOMUSORE KURAJE





Inyarwanda BACKGROUND