Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kanama 2016 nibwo Mulisa Jimmy umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yafashe icyemezo cyo gusezerera abakinnyi batandatu (6) muri 29 bahamagariwe kwitabira imyitozo yo gutegura umukino u Rwanda rufitanye na Ghana kuwa 3 Nzeli 2016 i Accra muri Ghana.
Nyuma y’imyitozo yakozwe kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, umutoza Jimmy Mulisa yasobanuriye abanyamakuru impamvu nyamukuru ndetse n’ibyo yashingiyeho asezerera abo bakinnyi. Mu byo yashingiyeho bya mbere ni ubunararibonye abakinnyi bafite mu ikipe y’igihugu bituma abafite ubudahagije abasezerera.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (iburyo) yari yitabiriye imyitozo
“Narebye ku minsi bamaze bakora imyitozo ndetse nanarebye ubunararibonye bafite ngereranyije n’abandi bari kumwe muri iyi kipe (Amavubi).Ghana ni ikipe nziza ishobora no gukoresha abakinnyi bakina imbere kandi igakina neza.Twe turapanga ibintu byacu uko bisabwa hanyuma tuzakine ntabindi.Nyuma yo kuba twarasezereye batandatu (6), abakinnyi 18 tuzabatangaza kuwa Gatatu”.
Jimmy Mulisa aganira n'abanyamakuru
Jimmy Mulisa yakomeje avuga ko nubwo nta kizere ikipe ihabwa n’abantu bagiye batandukanye, ari umwanya mwiza ku bakinnyi kugira ngo bigaragarize isoko mpuzamahanga kuko umukino umwe ushobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
Mu bakinnyi batandatu basezerewe ni; Niyonzima Olivier Sefu umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, rutahizamu Habimana Yussuf wa Mukura VS, Nkezingabo Fiston (APR FC), Iradukunda Eric wa AS Kigali wari uhamagwe ku nshuro ye ya mbere, Nsabimana Aimable (APR FC) na Hategekimana Bonheur (Kiyovu Sport) nibo basezerewe muri iyi kipe.
Sugira Ernest nawe yari mu ikipe akora imyitozo
Savio Nshuti Dominique
Usengimana Faustin umwe muri ba myugariro bazashingirwaho ku mukino wa Ghana
Ndayishimiye Celestin uzashingirwaho inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Twizerimana Onesme yagonzwe na Usengimana Faustin
Rusheshangoga Michel yahise aza kumurwanaho aramubyutsa
Umunyezamu Ndoli Jean Claude
Umunyezamu Nzarora Marcel usanzwe aba muri Police FC
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame uzashingirwaho ku mukino wa Ghana
Usengimana Danny (ibumoso) na Buteera Andrew (iburyo)
Iyo imyitozo irangiye ntago Bakame byamubuza gusetsa bagenzi be
Abakinnyi baganira n'ubuyobozi bukuru bwa FERWAFA
Bakame (1), Miggy (7) na Muhadjili (14) bateze amatwi abayobozi
Nzamwita Vincent de Gaule (wa kabiri uturuka ibumoso) aganiriza ikipe
Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso), Usengimana Faustin (Hagati) na Hakizimana Muhadjili (Iburyo)
Nyuma ya gahunda zose habayeho umwanya w'isengesho ryatewe na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy bityo abakinnyi basubira i Nyamata
TANGA IGITECYEREZO