RFL
Kigali

Icyo Ivan Minaert avuga kuri Police FC bafitanye umukino ku Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2017 9:04
0


Ivan Jacky Minaert umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport avuga ko adaterwa igitutu no kuba ikipe ya Police FC ihagaze neza muri iyi minsi ngo kuko iyo mu mateka utaratwara igikombe cya shampiyona hari urwego uba ubura kugira ngo ube wakanga andi makipe.



Minaert wasinye muri Mukura VS kuwa 30 Mutarama 2017 amaze gutoza imikino ine muri shampiyona iherwa n’uwo aheruka kunganyamo na Kiyovu Sport igitego 1-1, avuga ko akomeje imyiteguro yo gukina na Police FC umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabera kuri sitade Huye. Gusa avuga ko adatewe igitutu no kuba Police FC isa n'aho ihagaze neza muri shampiyona.

“Yego dufite abakinnyi bafite utubazo tujyanye n’imvune ariko ndizera ko Police FC tuzakina umukino mwiza. Simpakana ko idakomeye ariko se kuki itaratwara igikombe cya shampiyona mu mateka yayo?”.

Uyu mutoza akomeza avuga ko azakina na Police FC adafite Harerimana Lewis wahawe ikarita y’umutuku bakina na Kiyovu Sport ndetse na bamwe mu bakinnyi bagiye bafite imvune zishobora gutuma batitabira uyu mukino. Muri abo bakinnyi uyu mutoza avuga ko harimo; Ndayegamiye Abou ukina hagati mu kibuga, Cyiza Hussein ukina asatira aciye mu mpande, Niyonsenga Ibrahim na Fabien Twagirayezu.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police FC ifite abakinnyi bazaba batari muri uyu mukino bitewe n’ibibazo by’imvune bafite. Muri abo harimo; Patrick Umwungeri, Twagizimana Fabrice Ndikukazi, Neza Anderson, Mushimiyimana Mohammed na Ndatimana Robert.

Kuri ubu nyuma y’imikino 19, ikipe ya Police FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 36 n’ibitego 13 yizigamye mu gihe AS Kigali banganya amanota iri ku mwanya wa Kane n’ibitego 11 izigamye. Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa 13 n’amanota 20 ndetse n’umwenda w’ibitego birindwi(7) dore ko yinjije ibitego 14 ikinjizwa 21.

IvanMinaert

Ivan Jacky Minaert umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport

Dore uko umunsi wa 20 uteye:

Kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2017

*Rayon Sports vs Sunrise FC (Stade ya Kigali, 15h30’/ Ntabwo uzaba)

Kuwa Gatandatu tariki 11 Werurwe 2017

*AS Kigali vs Amagaju FC ( Stade ya Kigali, 15h30’)

*Pepinieres FC vs Etincelles FC (Ruyenzi, 15h30’)

*Kirehe FC vs APR FC (Nyakarambi,15h30’)

*Espoir FC vs Gicumbi FC (Rusizi, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 12 Werurwe 2017

*Mukura Victory Sport vs Police FC  (Stade Huye, 15h30’)

*FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*FC Musanze vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)

 Table

Urutonnde rw'agateganyo rwa shampiyona

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND