Ikipe y’igihugu ya Iceland yabonye itike y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera i Moscow mu Burusiya nyuma yo kuba batsinze Kosovo ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe na Gylfi Sigurdsson afatanyije na Johann Gudmundsson.
Iceland igihugu kiri mu Majyaruguru y’inyanja ya Atlantic, gituwe n’abaturage 332.529 baturiye ubuso bwa kilometero kare 103.000. Ni umusaruro w’indashyikirwa ku gihugu gito nk’iki kuko igihugu gito giheruka kubona itike y’igikombe cy’isi cyabaye Trinida & Tobago mu 2006, Trinidad & Tobago muri icyo gihe yari ifite basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Iceland yarangije iyoboye itsinda n’amanota 22.
Muri iri tsinda rya cyenda (I), ikipe ya Croatia yatsinze Ukraine ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Andrej Kramaric, bituma ibona uburenganzira bwo gukina imikino ya kamarampaka (Play-offs). Mu gihe hazitabira amakipe 32, kuri amakipe 17 ni yo amaze kubona itike y’igikombe cy’isi.
Russia (Izakira), Belgium, England, Germany, Iceland, Poland, Serbia, Spain, Brazil, Costa Rica, Mexico, Iran, Saudi Arabia, Japan, South Korea, Egypt na Nigeria.
Gylfi Sigurdsson (10) yishimira igitego yatsinze ku munota wa 40'
Gylfi Sigurdsson ukinira Everton yasazwe n'ibyishimo
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Iceland bashimira abafana
Abafana b'igihugu cya Iceland
Abakinnyi ba Ukraine babajwe no gutsindwa na Croatia ibitego 2-0
Ibihugu bimaze kubona itike
PHOTOS: DailMail
TANGA IGITECYEREZO