RFL
Kigali

Ibyo Louis Figo anenga FIFA byatumye afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyiyobora

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:29/01/2015 14:06
0


Uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Louis Figo yamaze gutangaza ku mugaragaro ko azaba ari mu ba kandida baziyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.



Mu kiganiro yagiranye na shene ya televiziyo ya CNN, Louis Figo yatangaje ko akurikije urukundo akunda umupira w’amaguru ndetse n’ibyo abona bikwiye guhinduka mu miyoborere yawo ku isi, yahisemo gufata icyemezo cyo kuziyamamariza gusimbura Sepp Blatter ku mwanya wa perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Figo

Louis Figo arashaka kuyobora FIFA

Yagize ati : « Nita cyane ku mupira w’amaguru ndetse nkanakunda kureba cyane isura mbi FIFA ifite hanze aha kuva mu myaka ishize.Iyo ushakishije ijambo FIFA kuri internet uhita usanganirwa n’amakosa yagiye ikora.Tugomba guharanira guhindura iyo sura.Umupira w’amaguru ukwiye ibyiza. »

Louis Figo wo mu gihugu cya Portugal ndetse wanahoze akinira ikipe ya Real Madrid yagarutse ku makosa FIFA yakoze harimo icy’igikombe cy’isi cyo mu 2018 kizabera mu Burusiya ndetse n’icyo mu w’2022 kizabera muri Qatar aho bitavuzweho rumwe ku itoranywa ry’ibi bihugu dore ko abayobozi ba FIFA bashinjwe kurya ruswa.Ibi ngo nibyo ahanini byatumye afata icyemezo cyo kuzimamariza kuyobora FIFA.

Louis Figo

Louis Figo yamenyekanye mu makipe akomeye nka Real Madrid

Louis Figo abaye umuntu wa 6 utangaje ku mugaragaro ko yifuza gusimbura umukambwe Sepp Blatter ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwa FIFA .Biteganyijwe kandi ko amabaruwa asaba kwiyamamaza azakirwa tariki 29/01/2015 nk’uko byatangajwe na perezida w’akanama gashinzwe gutegura amatora muri FIFA Domenico Scala.

Louis

Louis Figo avuga ko amakosa akorwa na FIFA ariyo atumye afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyiyobora

Mu bisabwa aba kandida harimo kuba ashyigikiwe byibuze n’amashyirahamwe atanu y’umupira w’aguru ku isi ndetse no kuba yaragize uruhare rufatika mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu myaka ibiri kuri itanu ibanziriza kwiyamamaza kwe.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND