RFL
Kigali

Ibyo abantu bakwitega ku mukino wa APR FC na Mukura VS muri Super Cup 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/10/2018 10:14
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ta 6 Ukwakira 2018 Saa cyenda z’igicamunsi kuri sitade Umuganda nibwo APR FC izaba icakirana na Mukura Victory Sport mu mukino w’umunsi umwe uzaba ubahuza bahatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (2018 Super Cup).



Ku bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bateganya ko uyu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’ikipe iba yaratwaye igikombe cy’Amahoro muri uwo mwaka w’imikino uba urangiye.

Ku bw’ibyo rero kuri iyi nshuro ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona mu gihe ikipe ya Mukura Victory Sport yatwaye igikombe cy’Amahoro 2018 itsinze Rayon Sports Penaliti 3-1 ku mukino wa nyuma dore ko iminota 120’ y’umukino yari yarangiye amakipe anganya 0-0.

Muri uyu mukino, APR FC izaba izi neza ko kugira ngo Mukura VS itware igikombe cy’Amahoro hari inzira ndende yanyuzemo ngo itware igikombe cy’Amahoro ndetse muri iyo nzira yanatsindiyemo APR FC muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Amakipe yombi ava mu rwamabariro

Imikino yahuje Mukura VS na APR FC ntabwo yahita itanga ikipe ifite amahirwe kurusha indi 

Tugiye mu kibuga kizaba kiberamo umukino, ikipe ya APR FC izaba ifite intego zijya kuba ndende kurusha ikipe ya Mukura VS. APR FC izaba yibuka neza ko iheruka gutsindwa na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund 2018, mu gihe bakongera gutsindwa ku mukino utanga igikombe byakomeza kuba igitutu gikomeye byaba ku bakinnyi, abatoza n’abayobozi b’ikipe kuko ntabwo byashimisha abafana.

Gusa dukurikije uko ikipe ya APR FC yakinnye n’uburyo yari iteguye imbere ya Rayon Sports bakina umukino wa nyuma w’Agaciro Development Fund 2018, umuntu yakongera akagira impungenge niba nta mpinduka zizaba zirimo mu buryo bugaragara.

Sekamana Maxime atambukana umupira kuri Iragire Saidi

Iragire Saidi (3) afite akazi ko kuzaba azibira abasatira ba APR FC barimo na Sekamana Maxime

Mu mukino APR FC yahuyemo na Rayon Sports, Ljubomir Petrovic yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi batatu (3) hagati yewe mu buryo basanzwe bakina baba bari ku mwanya umwe ndetse n’ibintu bakina ntaho bitaniye. Nshimiyimana Amran, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Nizeyimana Mirafa, ni abakinnyi muri kamere yabo bakina umwanya umwe kuko bose baba bashinzwe gukingira abugarira ndetse banahiga imipira ikipe yabo yatakaje kugira ngo bayitange ahandi.

Aba bakinnyi uko ari batatu (3) bose bahuriye mu kibuga ndetse baza gukorana mu minota 45’ y’umukino kuko byaje kuba ngombwa ko Nshimiyimana Amran atanga umwanya kugira ngo Nizeyimana Mirafa wari washyizwe inyuma y’abataha izamu asubire inyuma mu mwanya we nyirizina aho yagombaga gukina aringaniye neza na Mugiraneza Jean Baptiste.

Iri hindaguranya ry’abakinnyi ahanini bagashyirwa no ku myanya bataramenyera nubwo baba bahakina, ni bimwe mu bintu bishobora kuzongera kugora ikipe ya APR FC imbere ya Mukura VS. APR FC kandi iramutse yongeye gusubiramo ubu buryo, yazahura n’ubundi n’ikibazo cyo gutakaza imipira hagati mu kibuga bityo Mukura Victory Sport ikungukira mu kuba yabona imipira mu buryo bworoshye bityo abakinnyi nka Cyiza Hussein na Rachid Mutebi bakaba babona uburyo bworoshye bwo guhita bava hagati mu kibuga bagana ku izamu rya APR FC.

Tukiri hagati mu kibuga kwa APR FC, akenshi usanga iyo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni w’iyi kipe atinze kwinjira mu mukino bigira ingaruka ku ikipe yose ya APR FC kuko usanga basatirirwa cyane ugasanga bibagoye kuza kugarura umwuka wo kuba batangira gukina umupira wabo bwite bityo bikaba ngombwa ko bajya mu mujyo umwe n’ikipe bahanganye ari nabyo byabayeho bahura na Rayon Sports.

Byitezwe ko Mugiraneza Jean Baptiste agaruka mu kibugab kuri uyu wa Gatanu

Iyo Mugiraneza Jean Baptiste ahagaze neza mu mukino bifasha abandi bakinnyi ba APR FC

Mbere gato ya coup franc

APR FC na Mukura VS umukino ufite byinshi uhishiye abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru

Muri uyu mukino, Petrovic umutoza mukuru wa APR FC aramutse akoresheje abakinnyi babiri bakina bafunga hagati mu kibuga ku buryo imbere yabo ahashyira undi ukina asatira adafite kamere yo kujya hirya no hino mu buryo butari ngombwa, hazaboneka impinduka nyinshi mu buryo APR FC yaba ikina bitandukanye n'uko bakinnye na Rayon Sports mu cyumweru gishize.

Image result for Hakizimana Muhadjili   Inyarwanda

Hakizimana Muhadjili umukinnyi uba yitezweho umusaruro muri APR FC

APR FC kuri ubu ifite amahirwe yo kuba uyu mukino izawukina yagaruye Hakizimana Muhadjili utarakinnye umukino wa Rayon Sports bityo bikazaba byoroshye kuba yashyirwa imbere y’abakina hagati bafunga inzira zanyurwamo n’abakinnyi ba Mukura Victory Sport. Aha bishobora kuzahinduka aho kuba Nshimiyimana Amran, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Nizeyimana Mirafa bishobora kuzaba Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Nizeyimana Mirafa na Hakizimana Muhadjili cyangwa se bitaba ibyo Nizeyimana Mirafa akaba yasimburwa n Buteera Andrew cyangwa Nshimiyimana Amran.

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport izaba ikina na APR FC, ikipe batagiye boroherana mu mwaka w’imikino 2017-2018 izaba ikina uyu mukino ibizi ko ikipe ya APR FC ifite gahunda yo guhoza abafana bayo baheruka kubabazwa na Rayon Sports.

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS hari amahirwe ko azaba agaragaza abakinnyi bashya banafite amahirwe yo kubanza mu kibuga bitewe n’uburyo bigaragaje mu mikino ya gishuti iheruka. Aba barimo; Mutijima Janvier ukina inyuma ibumoso wavuye muri AS Kigali na Iradukunda Jean Bertrand ukina asatira umukinnyi wavuye muri Police FC.

Rachid Mutebi anigwa na Rugwiro Herve

Abugarira ba APR FC bitegure akazi bazahabwa na Rachid Mutebi

N'ubwo APR FC ishobora kuzahura n’ikibazo cyo kubura uburyo bwiza bwo gutondeka abakinnyi hagati mu kibuga, Mukura VS nayo ishobora kuzagira akazi gakomeye ahagana inyuma mu mpande z’abugarira.

Muri uyu mukino, ikipe ya APR FC hari amahirwe menshi cyane ko bazakoresha uburyo butuma imipira yabo yose izajya ica mu mpande z’ikibuga bitewe nuko umutima w’ubwugarizi bwa Mukura VS burimo Nshimiyimana David na Iragire Saidi ahanini usanga bakora amakosa macye bityo na Hakizimana Muhadjili akazaba atembereza imipira ayinyujije mu mpande kugira ngo bituma yabona ahandi ahagarara yisanzuye ngo abe yahasabira umupira.

Abazaba bareba cyangwa bakurikiranye uyu mukino kuri Televeziyo bazabona ko Mutijima Janvier uzaba akina inyuma ibumoso na Rugirayabo Hassan uzaba akina inyuma ahagana iburyo bazaba bafite akazi gakomeye k’imipira myinshi izaba inyura ku myanya yabo ndetse mu gihe APR FC izaba ikina gutyo bizatuma aba basore batazamukana imipira.

Mutijima Janvier ukina inyuma ibumoso afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga

Mutijima Janvier ukina inyuma ibumoso afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga

Ikindi abantu bagomba kwitega muri uyu mukino, bazaba babona uburyo Cyiza Hussein azaba agora abugarira ba APR FC kuko ni we mukinnyi ubu umukino wa Mukura VS uzaba ushingiyeho bitewe n’uburyo afite ubuhanga mu bijyanye no gutindana umupira bigatuma baganzi be bakinana bahagarara aho babona bawakira mu buryo bworoshye.

Cyiza Hussein umukinnyi witezwe cyane kuri uyu mukino

Cyiza Hussein umukinnyi witezwe cyane kuri uyu mukino

Nkomezi Alex ukina hagati muri Mukura Victory Sport muri uyu mukino hari amahirwe menshi ko azabanza mu kibuga ndetse agatanga umusanzu ukomeye muri uyu mukino kuko muri iyi minsi ahagaze neza mu kugarura imipira no kuyaka abayifite mu buryo butuma Mukura VS itagira ikibazo mu gutakaza cyangwa gutinda gusubirana imipira.

Nk’uko APR FC izaba icungira cyane kuri Hakizimana Muhadjili mu kuba yabatsindira igitego, Mukura VS izaba ihanze amaso Mutebi Rachid rutahizamu utajya ajinjinganya imbere y’izamu iyo abonye uburyo bwo gutera umupira mu izamu.

Iradukunda Jean Betrand na Twizerimana Onesme ni abakinnyi babiri baciye mu ikipe ya APR FC abantu bategereje kureba uko bazaba bitwara imbere y’ikipe bakiniye, gusa bizaba gutya mu gihe bazaba bahawe amahirwe yo kubanza cyangwa kujya mu kibuga.

Twizerimana Onesme ashobora kubanza mu kibuga bitewe uko bagiye guhura n'ikipe yahozemo

Twizerimana Onesme ashobora kubanza mu kibuga bitewe uko bagiye guhura n'ikipe yahozemo

Lomami Frank nawe afite amahirwe yo kubanza mu kibuga mu gihe Twizerimana Onesme yaba atabanjemo

Lomami Frank nawe afite amahirwe yo kubanza mu kibuga mu gihe Twizerimana Onesme yaba atabanjemo

Muri uyu mukino kandi nta kipe izagira urwitwazo rw’ikibuga kuko ikibuga cya sitade Umuganda gikoze mu buryo bumwe n’ubwa sitade Huye aho Mukura VS ikorera imyitozo ikanahakirira imikino. Ibi ni bimwe  no kuri APR FC kuko mu busanzwe yakirira imikino kuri sitade ya Kigali ikaba inakorera imyitozo ku kibuga cya Shyorongi n’ubundi giteye kimwe na sitade Umuganda.

Iradukunda Bertrandyishimira igitego

Iradukunda Bertrand afite byinshi byo kwereka abantu kuri uyu mukino

Mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Mukura Victory Sport barimo; Rwabugiri Omar (GK,1) umunyezamu n’ubundi waciye muri APR FC, Rugirayabo Hassan (5), Mutijima Janvier (13), Nshimiyimana David (16), Iragire Saidi (3),Duhayindavyi Gael (8), Nkomezi Alex (7), Cyiza Hussein (C,10), Iradukunda Jean Bertrand (17), Mutebi Rachid (9) na Twizerimana Onesme (11).

11 ba Mukura Victory Sport bashobora kubanza mu kibuga

11 ba Mukura Victory Sport bashobora kubanza mu kibuga

Ku ruhande rwa APR FC, Petrovic Ljubomir hari amahirwe ko azabakoresha Kimenyi Yves (GK,21) mu izamu, Ombolenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Rugwiro Herve (4), Buregeya Prince Aldo (18), Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Nizeyimana Mirafa (6), Hakizimana Muhadjili (10), Nkizingabo Fiston (29), Byiringiro Lague (14) na Nshuti Dominique Savio (27).

11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga (Probable XI)

11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga (Probable XI)

Haringingo Francis asuhuza abo muri APR FC

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS asuhuza bamwe mu batoza ba APR FC

Image result for Rwabugiri Omar  Inyarwanda

Rwabugiri Omar agiye kongera guhura na APR FC yamureze kuva mu bwana

Uyu mukino ugomba gutangira Saa cyenda zuzuye (15h00’) hari impungenge ko uzarebwa n’abafana bacye kuko uretse APR FC ifite amahuriro y’abafana (Fan Clubs), biragoye ko hari abafana ba Mukura VS bazaba mu karere ka Huye ku bwinshi baje mu karere ka Rubavu kureba umukino.

Sitade Umuganda niyo izakira APR FC na Mukura Victory Sport

Sitade Umuganda niyo igomba kwakira uyu mukino ushobora kuzarebwa n'abafana bacye 

Image result for Rayon Sports yatwaye Super Cup  Inyarwanda

Rayon Sports ni yo ifite igikombe cya Super Cup 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND