Akanama ka FIFA gashinzwe kugenzura imikorere y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, kafashe umwanzuro ntakuka wo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali (FEMAFOOT) mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru bigenzurwa na FIFA.
Nk’uko BBC yabyanditse, ibi bihano bikura ikipe y’igihugu ya Mali ndetse n’amakipe (Clubs) ahakomoka mu marushanwa mpuzamahanga yose ndetse ntibanemerewe kugira igikorwa na kimwe cya FIFA na CAF bagaragaramo.
Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura na Onze Createurs mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri (Second Round) utakibaye ahubwo ko igomba gukomeza mu cyiciro gikurikira iteye mpaga. Ikipe ya Onze Createurs yari yaraye mu mujyi wa Kigali aho yari yaje mbere y’amasaha 48 kugira ngo izakine na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.
Ikipe ya Onze Createurs yari yaraye i Kigali ije gukina na Rayon Sports
Abakinnyi ba Onze Createurs bagomba gufata indege ibasubiza muri Mali
TANGA IGITECYEREZO