RFL
Kigali

BREAKING: Ibihano FIFA yafatiye Mali byemerera Rayon Sports gukomeza mu mikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 9:38
4


Akanama ka FIFA gashinzwe kugenzura imikorere y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, kafashe umwanzuro ntakuka wo guhagarika ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali (FEMAFOOT) mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru bigenzurwa na FIFA.



Ni imyanzuro ifashwe nyuma y'aho FIFA iboneye ko inzego za Leta muri iki gihugu zivanze mu mikorere y’umupira w’amaguru, ibintu FIFA yanga urunuka mu mategeko ayigenga. Iyi myanzuro yafatiwe mu nama yateranye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2017.

Mu kwivanga mu mupira w’amaguru, Minisiteri ya siporo muri Mali yari yakuyeho ubuyobozi bwa FEMAFOOT bashyiraho komite nshya y’agateganyo ndetse banahabwa inshingano zo kugenzura imali, kuzahura imikorere ya FEMAFOOT ndetse bahabwa ububasha busesuye bwo gushaka iterambere ry’umupira w’amaguru muri Mali.

Nk’uko BBC yabyanditse, ibi bihano bikura ikipe y’igihugu ya Mali ndetse n’amakipe (Clubs) ahakomoka mu marushanwa mpuzamahanga yose ndetse ntibanemerewe kugira igikorwa na kimwe cya FIFA na CAF bagaragaramo.

Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yagombaga guhura na Onze Createurs mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri (Second Round) utakibaye ahubwo ko igomba gukomeza mu cyiciro gikurikira iteye mpaga. Ikipe ya Onze Createurs yari yaraye mu mujyi wa Kigali aho yari yaje mbere y’amasaha 48 kugira ngo izakine na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.

onze createurs

Ikipe ya Onze Createurs yari yaraye i Kigali ije gukina na Rayon Sports

Onze Createur

Abakinnyi ba Onze Createurs bagomba gufata indege ibasubiza muri Mali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Congz kuri rayon turabyishimiye Gusa byaribyiza iyo irekatukayigisha ruhago Twarikuyikubita nka 3:0 kd twaritubyizete nkikipe ikomeye
  • 7 years ago
    mbega agahinda cg iyi nkuru irabeshya?
  • BB7 years ago
    mbega gasenyi,barimo kubabesha none mwashanutse
  • BB7 years ago
    mbega gasenyi,barimo kubabesha none mwashanutse





Inyarwanda BACKGROUND