RFL
Kigali

Stade Mumena yinjiye mu bibuga byemerewe na Azam TV gutambutsaho 'live' imikino byakiriye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/10/2016 12:56
0


Kuva mu mwaka w’imikino ushize 2015-2016 ubwo Televiziyo ya Azam yabonaga uburenganzira bwo kwerekana shampiyona y’u Rwanda, ntiyigeze yerekana imikino yakinirwaga ku kibuga cya Mumena bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’umuryango muto iyi sitade ifite.



Ubuyobozi bwa Azam TV bwari bwamenyesheje ikipe ya Kiyovu Sport ko imikino bakirira kuri iki kibuga itazayerekana bitewe n’ubusembwa iki kibuga gifite burimo; umuryango wayo muto (Main Gate), itara riri imbere y’imyanya y’icyubahiro (Tribune).

 

Umuryango wa sitade Mumena

Umuryango (main gate) wa sitade ya Mumena

Minani Hemedi umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sport yakirira imikino kuri sitade Mumena ndetse akaba n’umwe mu bantu bazi amakuru y’iyi kipe yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kuba Azam TV yaraberetse ibisabwa kugira ngio yerekane imikino yabo, bafashe ingamba zo kubikemura bafatanyije n’ikigo cy’ishuli ryitiriwe mutagatifu Andereya.

Ikibazo cyari gihari, Azam icyo baba bareba ni igituma amashusho yabo asohoka neza nka televiziyo ikeneye kwimenyekanisha ntekereza ko ari nayo mpamvu batanga inkunga ni ukugira ngo nabo ibyo bakora bibashe kugira aho bigera. Ikigaragara nuko hari itara ryari riri imbere ya Tribune, iryo tara rikaba ari rimwe mu byari kubangamira amashusho, bakaba basabaga ko iryo tara ryakwimurwa kandi abaje bose bemeza ko ari ukuri. Ikindi kibazo cyari gihari, kwinjira muri parikingi ntabwo byakundaga kuko imodoka yabo ni nini ndetse ntabwo byari kuzoroha ko itambuka ku biraro bihari. Minani Hemedi

akomeza agira ati “Ni ubwa mbere bagiye (Azam TV) guhitisha imikino izabera hano kuri sitade ya Mumena mu buryo bwa ‘Live’. Hari imbogamizi rero bari bahuye nazo kandi birazwi ko iki kibuga aricyo Kiyovu sport yatanze. Byumvikana neza ko Kiyovu Sport ifatanyije na Saint André byari ngombwa ko bagomba gushakisha uburyo izo mbogamizi bazikuraho kugira ngo Azam ibashe gukora imirimo yayo”.

Hemedi akomeza avuga ko uburyo ibibuga biba bimeze bituma abafana bihereza imyanya itari iyabo ugasanga n’amagambo ya gifana bavuga abayobozi barayumvishe ari nabyo byabaye kuri Kayisanabo Frida-Bibi umufana wa Kiyovu Sport wasagarariye abari ku mukino wahuje Kiyovu Sport na Bugesera FC i Nyamata.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Kiyovu Sport yakira Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, umukino uzabera kuri sitade Mumena saa cyenda n’igice (15h30’). Umukino ufungura shampiyona, Kiyovu Sport yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-0 mbere yo gutsinda Amagaju FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Itara rya sitade Mumena

Itara ribangamira Azam gufata amashusho y'imikino yakirwa na Kiyovu Sport kuri sitade Mumena

Igiti cy'itara rya sitade Mumena

Ni itara ubona ko ryegereye umurongo w'ikibuga ku buryo bigora abakozi ba Azam kuzengurukana ibikoresho 

Imyanya y'icyubahiro ya sitade Mumena

Imyanya y'icyubahiro ya sitade Mumena

Stade Mumena


 Urwambariro (Dressing Room) rwa sitade Mumena

kiyovu Sport

Abakinnyi ba Kiyovu Sport mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

inkuta za sitade Mumena

Inkuta za sitade Mumena 

Mumena Stadium






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND