RFL
Kigali

Iby’amasezerano ya Tamboura bizamenyekana nyuma y’umukino wa Rayon Sports na Villa SC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/08/2017 11:00
0


Alhassane Tamboura rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports, igihe kibaye kinini ataremeza abatoza bakuru b’iyi kipe ngo abe yabona amasezerano. Karekezi Olivier yemeza ko azamusinyisha mu gihe azaba yatsinze igitego mu mukino wa gishuti bazakina na Villa SC.



Kuwa 2 Nzeli 2017 ni bwo ikipe ya Villa SC iri mu cyiciro cya mbere muri Uganda izaba iri i Kigali mu rugendo rwo gukina umukino wa gishuti na Rayon Sports, umukino uzaba urangiza imikino ya mbere y’umwaka w’imikino (Pre-season) yateguwe n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Mu gihe Karekezi Olivier avuga ko Usengimana Faustin yenda gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, Tamboura we arasabwa kureba mu izamu ku mukino wa Villa SC akabona guhabwa amasezerano.

“Tamboura wabonaga ko ari hasi mu itangira ariko uko tugenda dukora imyitozo ubona agenda azamuka gahoro gahoro. Ngira ngo ku mukino tuzakina na Villa niyitwara neza agatsinda igitego azahita asinya”. Karekezi Olivier.

Alhassane Tamboura arasabwa igitego akabona gusinya muri Rayon Sports

Mbere yuko Rayon Sports ihura na Villa SC, kuri uyu wa Gatandatu  tariki 26 Kanama 2017, iyi kipe iraba iri mu karere ka Muhanga aho igomba kwisobanura na AS Muhanga mu mukino wa gishuti mbere yo guhura n’Amagaju FC ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 kuri sitade Huye.

Abakinnyi ba Rayon Sports basogongeye ku myitozo ya Karekezi Olivier-AMAFOTO

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND