RFL
Kigali

Ubusesenguzi ku bakinnyi 11 ba Police FC bashobora kuzabanzamo yakira Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2017 9:38
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 ni bwo ikipe ya Police FC itozwa na Seninga Innocent izaba yakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 16 wa shampiyona, umukino iyi kipe y’abashinzwe umutekano izakina ibura abakinnyi basanzwe bayifasha hagati mu kibuga n’inyuma mu bwugarizi.



Seninga Innocent azakina uyu mukino adafite Habimana Hussein bita Eto’o mu mutima w’ubwugarizi (Central Back) dore ko yari amaze iminsi afatanya na Umwungeri Patrick wamaze gufatisha umwanya nyuma y’imvune ya Twagizimana Fabrice bita Ndikukazi wagize ikibazo mu rutugu ubwo basuraga Espoir FC i Rusizi.

Ku kibazo cyo kuba asigaranye umukinnyi umwe umenyerewe gukina kuri uyu mwanya, Seninga avuga ko nta kibazo bimuteye kuko asanzwe afite abakinnyi benshi bashobora gukina imyanya myinshi itandukanye mu kibuga (Polyvalents).

“Mfite abandi bakinnyi bashobora gukina imyanya irenze umwe mu kibuga harimo no mu mutima wa ba myugariro. Ntibizatubuza kwitwara neza mu mukino kuko iyo ushaka gutwara igikombe utsinda abo muhanganye. Ni umukino twashyize imbaraga mu kuwutegura.” Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC.

Image result for seninga innocent

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police Football Club

Mu bakinnyi ashobora kuzitabaza bagafatanya na Patrick Umwungeri harimo; Muhinda Bryan, Eric Ngendahimana bita Song na Uwihoreye Jean Paul usanzwe ukina inyuma iburyo ahitwa kuri kabiri (Left-back).Aha, mu gihe Uwihoreye Jean Paul yakina mu mutima w’ubwugarizi, byaba ngombwa ko Mpozembizi Mohammed agaruka inyuma ku ruhande rw’iburyo.

Mu bandi bakinnyi uyu mutoza azaba abura harimo Mushimiyimana Mohammed kuri ubu kuva yarwara Malariya utaragarura imbaraga zuzuye, Ndatimana Robert ufite ikibazo cy’imvune ndetse na Neza Anderson kuri wanamaze kubagwa mu ivi.

Kuva kuwa 13 Gashyantare 2017, ikipe ya  Police FC iri gukorera imyitozo ku kibuga gishya cy’ubwatsi kiri mu kigo cya Police cy’i Gishari mu karere ka Rwamagana, ahantu bazava ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu bakajya gucumbika i Kanombe aho bazahaguruka bagana kuri sitade Amahoro mu mukino uzanarebwa na Gianni Infantino perezida w’impuzamashyirahamwe y’imikino ku isi (FIFA).

Ubusesenguzi ku bakinnyi 11 ba Police FC bashobora kuzabanzamo:

Mu izamu: Nzarora Marcel (1)

Bigendanye no kuba ari umunyezamu ufite ubunararibonye ndetse akaba ariwe mukinnyi rukumbi urambye muri Police FC ugereranyije na bagenzi be, Nzarora Marcel azabanza mu izamu kuko bikunda kubaho ko Bwanakweli Emmanuel agira igihunga cyane cyane ku mikino ikomeye. Urugero rwiza ni umukino Police FC yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 kuri sitade ya Kigali.

Ba myugariro: Uwihoreye Jean Paul (16), Muhinda Bryan (28), Umwungeri (5)Patrick na Muvandimwe Jean Marie Vianey(12).

Mu gihe Seninga Innocent yakoresha aba bakinnyi bane inyuma, nta mpinduka nini yaba akoze kuko uwaba ari mushya ni Muhinda Bryan wafatanya na Patrick Umwungeri mu mutima w’ubwugarizi aje mu mwanya wa Habimana Hussein ufite amakarita atatu y’imihondo. Abandi basigaye baba bari mu myanya basanzwe bakinaho babanza mu kibuga.

Hagati mu kibuga: Nizeyimana Mirafa (4), Eric Ngendahimana (24), Imurora Japhet (19) na Danny Usengimana (10).

Mu gihe kandi umutoza Seninga Innocent yakoresha aba bakinnyi bane (4) hagati mu kibuga, nta mpinduka nini yaba akoze kuko aba bakinnyi imikino myinshi barayikinanye nyuma yuko Mushimiyimana Mohammed agize ikibazo cy’uburwayi bwa Malariya.

Abataha izamu: Songa Isaie )9) na Mico Justin (8)

Akenshi mu mikino ikipe ya Police FC ikina usanga batangira Mico Justin na Songa Isaie bataha izamu. Ariko uko umukino ugenda wigira imbere ukabona Seninga Innocent akoze impinduka aho ushobora gusanga yamugaruye iburyo , Danny Usengimana akajya ibumoso cyo kimwe nuko Songa Isaie ushobora kumusanga akina imbere y’izamu (Attaquant de pointe), Imurora Japhet akajya ku ruhande rumwe na Danny ku rundi noneho Mico agasa naho akina ariko aherekeza Imurora Japhet. Inyuma yabo bose haba hari Ngendahimana Eric uba asunikirwa imipira na Nizeyimana Mirafa uba akusanya iimipira ituruka ku ikipe bahanganye (Milieu Recuperateur).

Aho bakorera imyitozo hari ikibuga cyiza

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri wa Police Fc yitegura Rayon Sports

Uwihoreye Jean Paul ashobora gukina mu mutima wa ba myugariro

Myugariro UWIHOREYE Jean Paul mu mwiherero i Gishari 

Ntibashaka kongera gutsindwa na Rayon

Ikipe ya Police FC izahaguruka i Rwamagana kuri uyu wa Gatanu nimugoroba 

Habimana Hussein wa Police FC

Habimana Hussein ntazakina uyu mukino kuko yujuje amakarita atatu y'umuhondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chris7 years ago
    iyi irarya byinshi ndakurahiye!





Inyarwanda BACKGROUND