RFL
Kigali

Ibura ry’indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea Conakry ryatumye bamwe mu bakozi ba FERWAFA bajya mu maboko ya RIB

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/10/2018 21:05
5


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018 ubwo u Rwanda rwari rugiye kwakira Guinea Conakry habayeho ikibazo cy'uko indirimbo yubahiriza iki gihugu ibura bityo abari babishinzwe bajyanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) kugira ngo basobanure icyabiteye.



Mu busanzwe iyo amakipe y’ibihugu asohotse mu rwambariro habanza gukinwa indirimbo ya CAF, bagera mu kibuga bagatonda umurongo hakaririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Kuri uyu mukino u Rwanda rwanganyijemo na  Guinea Conakry igitego 1-1, ntabwo byabaye amahire ko indirimbo z’ibihugu ziririmbwa kuko uwari ushinzwe kuvuga gahunda uko zigomba gukurikirana yasabye ko hakinwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Guinea birangira ibuze.

Habayeho gutegereza birangira indirimbo ibuze bityo komiseri w’umukino yanzura ko gahunda ziganisha ku ifirimbi ya mbere zakomeza ni bwo n’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda yasimbutswe.

Nyuma ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (RIB) cyahise gifata abakozi bose bari bafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ibi kugira ngo basobanure impamvu amakosa nk’aya mpuzamahanga yaba. Umwe mu bo INYARWANDA yabashije kumenya batwawe ni Bahizi Blaise n'ubundi wari ushinzwe itumanaho kuri sitade ya Kigali.

Byageze saa 17:45 abari bashinzwe gucuranga izi ndirimbo hari ibyo bakibazwa na Polisi y'Igihugu / Foto: Ntare Julius

Ubwo abatekinisiye (DJ) babanzaga kubazwa uko byagenze

Minisitiri Uwacu yasabye imbabazi nyuma y'uko indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zibuze

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne yahise asaba imbabazi nyuma y'ibi byabaye 

Guinea bitondetse neza  bategereje indirimbo yabo barayibura

Guinea bitondetse neza bategereje indirimbo yabo barayibura

Amavubinayo yategereje Rwanda Nziza araheba

Rwatubyaye Abdul mu myitozo

Amavubi nayo yategereje Rwanda Nziza araheba

Umukino w'umunsi wa kane w'urugendo rwo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun, wasize u Rwanda runganyije na Guniea Conakry igitego 1-1. Igitego cya Guinea cyafunguye amazamu cyabonetse ku munota wa 32’ gitsinzwe na Jose Martines Kante nyuma y'uko abugarira b’u Rwanda babuze uko bifata mu gihe ikipe ye Guinea yari izamutse.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, rurangiranwa Naby Keita ukinira ikipe ya Liverpool yagize ikibazo cy’imvune cyatumye asimburwa na Seydouba Soumah. Igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 77' w'umukino ku mupira yahawe na Kagere Meddie.

Amavubi FC

Jacques Tuyisenge ni we watsinze igitego cy'Amavubi

Jacques Tuyisenge agenzura umupira agana izamu

Jacques Tuyisenge agenzura umupira agana izamu

Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego

Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Augustin 5 years ago
    ubwo nuburangare bwo kutagenzura akazi kabo kare kuko bayihabwa kare muzakanyihere ako kazi ko gutekenika murakoze
  • Eric5 years ago
    RIb aho nyihaye amashyi kbisa ,bareke kutesha agaciro igihugu cyacu
  • Mikas5 years ago
    Tujye tumenya kwiha agaciro tugaheshe n'igihugu cyacu cyiza. Ariya ni amakosa atagakwiye kuba muri uru Rwanda rwa vision 2020
  • DIDI5 years ago
    Mbivuga! Ibi rwose narimbitegereje kuko ubona abantu batita kubyo bashinzwe (sinzi niba bahabwa kazi biciye mumucyo). Ku mukino wa Côte d'Ivoire nabwo uwacuranze indirimbo yazihereye hagati ntihagira umucyaha numwe. Ubu noneho arabiberetse aritoye aje kuri stade asanze atazanye hymnes nationales. Birababaje cyane kandi bibe isomo kubo bireba
  • 5 years ago
    Igihugu cyacu kimaze gutera imbere muri byinshi ndetse n,ibihugu byose bitugirira icyizere,ariko Football yacu iri mu bintu bidusebya pe.Abo bantu babiryozwe





Inyarwanda BACKGROUND