RFL
Kigali

Ibrahim Koulibary yabonye ibyangombwa bimwemerera gukinira Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/03/2017 12:48
0


Ibrahim Koulibary rutahizamu ukomoka muri Guinea yamaze kubona icyangombwa (License) kimwemerera gukina muri shampiyona y’u Rwanda ndetse akaba anemerewe gutangira gukinira Kiyovu Sport guhera ku munsi wa 20 wa shampiyona.



Koulibary w'imyaka 21, yageze muri Kiyovu Sport ku mbaraga z’abafana ba Kiyovu Sports bishyize hamwe bakitanga amafaranga yo kugura rutahizamu uzabafasha mu mikino yo kwishyura n'ubwo bitahise bikunda ko akina mbere y'uko FERWAFA imwemerera.

Uyu mukinnyi aje asanga Isaac Muganza baheruka gusinyisha ubwo Police FC yari imaze kumurekura. Aba bose bazaba bafatanya na Lomami Andre usanzwe ari rutahizamu ufasha iyi kipe. Nyuma y’imikino 19 imaze gukina, Kiyovu Sport ihagaze ku mwanya wa 12 n’amanota 21 n’umwenda w’ibitego icyenda kuko yinjijwe 30 yinjiza ibitego 21.

 Ibrahim

Ibrahim Koulibary mu gihe yakwitwara neza yazahabwa amasezerano arushijeho 

Ibrahim

Icyangombwa cya Ibrahim Koulibary

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND