Manchester City yarokowe na Sergio Kun Aguero watsinze ibitego 3 wenyine kuri 1 cya Bayern Munich naho Chelsea inyagira 5-0 Schalke 04 ya Di Matteo wayihesheje igikombe cya UEFA Champions league nanone Lionel Messi atsinda 3 muri 4 FC Barcelona yanyagiye APOEL
Ku mukino wahuje Manchester City na Bayern Munichen, Sergio Kun Aguero niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester City ku munota wa 21 kuri penaliti yabenetse nyuma y’ uko yari akorewe ikosa na Benatia ndetse agahita ahabwa ikarita itukura
Benatia yageragezaga kwambura umupira Sergio Kun Aguero
Aguero yahise ashyirwa hasi na BENATIA
Benatia yahise ahabwa ikarita itukura ndetse Aguero ahabwa penaliti
Ku munota wa 40 Xabi Alonso yishyuye igitego hanyuma mbere y’ uko bajya kuruhuka, ku munota wa 45 Robert Lewandowski yashyizemo igitego cya 2 cya Bayern Munich ku mupira wari uturutse kuri Jerome Boateng amakipe yombi ajya kuruka ari ibitego 2-1 bya Bayern Munich
Manchester City yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo nibura igire icyizere cyo kuba yakomeza yaje kubifashwamo na Sergio Kun Aguero ku munota wa 85 yishura igitego cya 2 ku mupira mwiza yari ahawe na Jovetic bakinana
Habura iminota 2 gusa nayo y’ inyongera ngo umukino urangire, Sergio Kun Aguero wigaragaje cyane kuri uyu mukino yaje guhesha intsinzi ikipe ya Manchester City ayitsindira igitego cya 3 cyayihesheje amahirwe adasanzwe yo kuguma mu irushanwa
Aguero yaje gucungura Manchester City ayitsindira igitego cya gatatu cyahise kiyongerera amahirwe adasanzwe
Chelsea vs Schalke 04
Indi mikino yabaye, Chelsea yari yakiriye Schalke 04 itozwa na Di Matteo watoje Chelsea akanayisigira igikombe kimwe rukumbi cya Shampions league, yaje kwakirwa nabi maze atsindwa ibitego 5-0 bose
Chelsea yanyagiye Schalke 04 ibitego 4-0
John Terry yafunguye amazamu ku munota wa 2 gusa, Willian ashyiramo icya 2 ku munota wa 29 ku muipra yahawe na Eden Hazard, ku munota wa 44 Fabregas yateye umupira mze kubw’ ubwumvikane buke hagati ya ba myugariro ba Schalke 04 Kirchkof yitsinda igitego
Ku munota wa 66 Didier Drogba wafashije cyane Di Matteo kwegukana UEFA Champions league yinjiye asimbuye Diego Costa ndetse ku munota wa 76 ahita atsinda igitego numa yo guhabwa neza umupira na Willian wanatsinze igitego cya 2
Didier Drogba ystinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego
Ku munota wa 78 Didier Drogba yaje kwerekana ko agikomeye maze ahindura neza umupira usanga Ramires winjiye asimbuye Oscar ahagaze neza ahita atsinda igitego cya 5 ku junota wa 78, umukino urangira ari ibitego 5-0 bya Chelsea
Di Matteo ntiyagiriye ibihe byiza ku kibuga cya Chelsea
APOEL vs FC Barcelona
Luis Suarez yafunguye amazamu ku munota wa 27 ku mupira wari uturutse kwa Jordi Alba, umusore Lionel Messi uhanganye na Cristiano Ronaldo ku mupira wa zahabu yaje kwigaragaza cyane muri uyu mukino ndetse anaca agahigo ko kuba ariwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions league
Lionel Messi na Luis Suarez nibo batsindiye FC Barcelona ibitego 4
Ku munota wa 38 nibwo Messi yatsinze igitego cya 2 ku mupira wa Rafinha, ku munota wa 58 yongeramo icya 3 ku mupira wa Dani Alves ndetse ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 87 mze umukino urangira ari ibitego 4-0 bya FC Barcelona harimo 3 bya Lionel Messi
DORE UKO IMIKINO YOSE YARANGIYE
ITSINDA E: CSKA Moscow 1-1 Roma, Manchester City 3-2 Bayern Munich
ITSINDA F: APOEL Nicosia 0-4 Barcelona, Paris Saint Germain 3-1 Ajax
ITSINDA G: Schalke 04 0-5 Chelsea, Sporting CP 3-1 Maribor
ITSINDA H: BATE Borisov 0-3 FC Porto, Shakhtar Donetsk 0-1 Athletic Bilbao
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO