RFL
Kigali

Ibitego 3-0 ni ubutumwa bwiza ku banyamakuru bibaza aho naturutse -Seninga Innocent

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/01/2017 22:16
1


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC nyuma yaho iyi kipe yari imaze kunyagira AS Kigali ibitego 3-0 yavuze ko ibi bitego abituye Twagizimana Fabrice Ndikukazi kapiteni wayo urwaye, abayobozi b’ikipe ndetse n’abanyamakuru batajya bemera ubushobozi afite muri uyu mwuga w’ubutoza.



Mu kiganiro n’abanyamakuru, Seninga yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye ariko anagira ubutumwa atanga ku banyamakuru bibaza aho yaturutse mu mwuga. Ni nyuma yaho uyu mutoza akunze kuvuga ko hari abanyamakuru ba Radio imwe mu zikorera i Kigali bakunze kumwibasira bavuga ko adashoboye gutoza ndetse batanazi aho yaturutse kugira ngo abe yaza guhabwa ikipe ikomeye nka Police Fc yananiye Cassa Mbungo André.

Seninga  Innocent

Seninga Innocent avuga ko uyu mukino ariwo wa mbere umushimishije mu yo yatoje muri Police FC

Mu magambo ye, uyu mutoza waje muri Police FC avuye muri Etencelles yagize ati” Biranshimishije cyane, navuga ko ari umwe mu mikino yanshimishije kurusha indi natoje muri Police FC. Biranshimishije cyane kandi bimpaye n’ubutumwa kuri bamwe muri bagenzi banyu (Abanyamakuru) bamaze iminsi bibaza ngo naturutse he ngera muri Police FC?...Ndibaza igisubizo bakibonye noneho.”

Seninga wanatoje Isonga FC yakomeje agira ati " Muri rusange biranshimishije. Ndashimira abakinnyi banjye uburyo bitwaye kuko ibyo nabigishije mu myitozo uko AS Kigali ihagarara, uburyo tuzabasatiramo, uburyo bwose twarabwize. Bagerageje kubishyira mu bikorwa, ibitego bitatu ni umusaruro mwiza. Ndashimira abakinnyi banjye by’umwihariko ndetse iyi ntsinzi nkayitura kapiteni wanjye wavunitse akaba yabazwe.”

Nyuma y’imikino 14 ya shampiyona, ikipe ya Police FC ihagaze ku mwanya wa gatatu n’amanota 28 n’ibitego icumi (10) izigamye. Muri iyi mikino yose, yatsinzemo imikino umunani (8), itsindwa itatu inganya itatu.

Danny Usengimana rutahizamu wayo amaze kuyitsindira ibitego 11 akaba ari ku isonga rwabayoboye abandi mu kunyeganyeza inshundura aho anganya na Nahimana Shasir mu gihe Mico Justin amaze kuyitsindira ibitego birindwi muri shampiyona.

 Seninga  Innocent

Seninga Innocent aha amabwiriza Ndayishimiye Antoine Dominique mbere yo kumwinjiza mu kibuga

Seninga  Innocent

Seninga Innocent atanga amabwiriza kuri Ngomirakiza Hegman mbere yo kumwinjiza habura amasegonda 30" ngo umukino urangire

Police FC

Ibitego byatsinzwe ku bufatanye bwa Songa Isaie, Mico Justin na Danny Usengimana byatumye Police FC yisubiza umwanya wa gatatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona igeze ku munsi wayo wa 14

Photos: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bolingi7 years ago
    Ariko abatoza bacu nabo baranshimisha! ubu c gutsinda AS Kigali arumva ari ikintu cya hatali kuburyo yakwikomanga mu gatuza! Natwarw igikombe ubundi abone kwivugisha ibyo yiboneye





Inyarwanda BACKGROUND