RFL
Kigali

IBIGWI BY’AMAKIPE ABAMO ABANYARWANDA IGICE CYA 1: Tusker FC ikinamo Amin Muzerwa ni ikipe ki ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/11/2018 12:07
0


Tusker Football Club ikipe kuri ubu ibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Kenya ikaba imaze imyaka 49 ishinzwe kuko yabayeho kuva mu 1969. Iterwa inkunga n’uruganda rwenga Inzoga rwa East African Breweries ariho hava izina rya Tusker nk’imwe mu nzoga batunganya.



Tusker FC abantu bazi uyu munsi yabanje kwitwa Kenya Breweries FC mu gihe cy’imyaka 30 kuva yashingwa mu 1969 kugeza 1999. Kuva icyo gihe yashingwa yakiriraga imikino yayo ku kibuga cya Kinoru kiri mu mujyi wa Nairobi ahitwa Meru. Gusa kuri ubu muri uyu mwaka wa 2018 ikaba iri gukinira ku kibuga cya Ruaraka Stadium n’ubundi mu mujyi wa Nairobi.

Tusker FC ni ikipe ya gatatu ifite ibikombe byinshi bya shampiyona nyuma ya AFC Leopards (13) na Gormahia FC (17) kuko ubu Tusker FC ibitse ibikombe 11 bya shampiyona birimo icyo iheruka mu 2016 ubwo yatsindaga AFC Leopards bari bahanganiye igikombe. Igitego cyabahaye igikombe cyatsinzwe na Shafik Batambuze kuri ubu uri muri Gormahia FC yagezemo avuye muri Singida United. Ibi byabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2016, imyaka ibiri irenga irihiritse Tusker FC itwaye igikombe cya shampiyona.

Tusker FC    Kenya

Tusker FC ifite ibikombe 11 bya shampiyona ya Kenya 

Nyuma yo kuba ibitse ibikombe 11 (1972, 1977, 1978, 1994, 1996, 1999, 2000, 2007, 2011, 2012, 2016) bya shampiyona, Tusker FC yatwaye ibikombe bibiri (2) biruta ibindi muri Kenya  (Kenyan Super Cup) birimo icyo yatwaye mu 2012 na 2013.

Muri Kenya hajya haba amarushanwa ahuza amakipe umunani (8) ya mbere, Tusker FC ibitse ibikombe bibiri (2) by’iri rushawa (KPL Top   8 Cup), ibikombe yatwaye mu 2013 na 2014. Tusker FC iyoborwa na Daniel Aduda ikaba itozwa na Robert Matano.

Tusker FC ni ikipe yubashywe muri Kenya kuko ibitse ibikombe bitari bicye

Tusker FC ni ikipe yubashywe muri Kenya kuko ibitse ibikombe bitari bicye

Mu bijyanye n’imyambaro, Tusker FC irangwa n’amabara y’umuhondo, umukara n’umweru. Iyo bari ku kibuga cyabo cyangwa bakiriye umukino, bambara amakabutura, imipira n’amasogisi byiganjemo ibara ry’umuhondo hanarimo ibara ry’umukara. Iyo basohotse bambara imipira n’amakabutura y’umweru bakambara amasogisi y’umukara.

Image result for Tusker FC

Tusker FC yambara amabara asa n'aya Mukura Victory Sport yo mu Rwanda 

Image result for Amin Muzerwa Inyarwanda

Amin Muzerwa yageze muri Tusker FC ifite amateka akomeye muri Kenya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND