Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’Akarere ka Huye yatashye ku mugaragaro ibibuga by’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach-Volleyball) , ibibuga byubatse mu ishuli rya Groupe Scolaire Officiel de Butare mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo.
Byari mu muhango wasoje igikorwa cy’amarushanwa y’umukino wa Volleyball na Beach-Volleyball cyaberaga muri iki kigo kuva kuwa Gatandatu tariki 17 kugeza kuwa 18 Gashyantare 2018 muri gahunda ngarukamwaka yo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye iki kigo akanagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mukino.
Ubuyobozi bw'iki kigo buteganya ko ibi bibuga bizabafasha mu guteza imbere no kwigisha abana Volleyball ikinirwa ku mucanga ku buryo byajya byoroha batarinze kujya ku biyaga nka Kivu n'ahandi haba umucanga. Mu kumwibuka ku nshuro ya cyenda hitabajwe umukino wa Volleyball, ikipe ya UTB Volleyball Club niyo yatwaye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya UTB VC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Gisagara Volleyball Club amaseti 3-2 mu gihe APR VC yari yageze ku mukino wa nyuma itsinzeAmicale (Burundi) amaseti 3-0. Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC yatwaye igikombe itsinze Ruhango VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma. Ruhango VC yari yatsinze RRA WVC amaseti 3-2 mu mikino ya ½ naho ikipe ya APR WVC yo yari yatsinze IPRC South WVC.
Kayiranga Muzuka Eugene akata umugozi wo gutaha ikibuga
Paul Bitok (hagati) umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball mu itahwa ry'ibibuga bya Beach Volleyball
Ikibuga gikinirwaho umukino wa Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball)
UTB VC bishimira igikombe batwaye batsinze APR VC
UTB VC bageze ku mukino wa nyuma babanje gutsinda Gisagara VC muri 1/2
Akumuntu Kavalo Patrick yakira igikombe nka kapiteni wa UTB VC
Umukino wa nyuma wakinwe ubuzwa buzwa n'imvura
Umukino wakinwe abafana biganjemo abanyeshuli ba GSOB bareba
UTB VC bajya inama ku mukino wa nyuma
Padiri Celestin Rwirangira, umuyobozi wa Groupe Scolaire Officielle de Butare, ni we wasimbuye padiri Kayumba Emmanuel nyuma y'uko yitabye Imana amazeyo imyaka 14
APR VC batsindiwe ku mukino wa nyuma
Sibomana Jean Paul umwe mu bakinnyi bafashije UTB VC gutsinda APR VC
Mudahinyuka Christophe (ibumoso) na Kansiime Julius Kagarama (iburyo) ni bo batwaye igikombe muri Beach Volleyball
Ibikombe byatanzwe
Ruhango VC yatsinze RRA VC muri 1/2
APR VC yatwaye igikombe itsinze Ruhango VC
Gisagara VC batsindiwwe muri 1/2
Umukino wa 1/2 wahuje Gisagara VC na UTB VC (umuhondo)
Ubwo UTB VC yari imaze gusezerera Gisagara VC
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO