RFL
Kigali

TOTAL CAFCC: Enyimba SC yageze muri kimwe cya 2 isezereye Rayon Sports

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2018 17:04
4


Enyimba SC ikipe yo mu gihugu cya Nigeria yabashije gukomeza mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza cya Total CAF Confederation Cup 2018 inyagiye Rayon Sports ibitego 5-1 mu mukino wakinirwaga i Aba muri Nigeria.



Ni umukino wa 1/4 cy'irangiza cy'irushanwa Nyafurika rya TOTAL CAF Confederation Cup 2018, umukino wo kwishyura kuko uwubanza amakipe yombi yanganyije 0-0 i Kigali.

Enyimba International Football Club isanzwe ibitse ibikombe bibiri bya CAF Champions League (2003, 2004), yasezereye Rayon Sports mu mukino wo kwishyura n’ikinyuranyo cy’ibitego 5-1 kuko umukino wabeereye i Kigali kuwa 16 Nzeli 2018, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ibitego bya Enyimba SC yari mu rugo byatsinzwe na Sopuruchi Augustine  Dimgba, Ikouwem Udo Utin, Sunday Adetunji, Joseph Osadiaye na Isiaka Oladuntoye. Bimenyimana Bonfils Caleb yatsinze igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports.

Enyimba SC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12’ ku gitego cya Sopuruchi Augustine  Dimgba wakiriye umupira agatambuka hagati ya Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul bari mu mutima w’ubwugarizi.

Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 25’ ku mupira yari ahawe na Eric Rutanga Alba bityo akozaho umutwe. Gusa ntabwo byatinze kuko Ikouwem Udo Utin yaje kungamo igitego cya kabiri cya Enyimba SC ku munota wa 29’ w’umukino.

Igitego cya gatatu cya Enyimba SC cyatsinzwe na Sunday Adetunji ku munota wa 48’, Joseph Osadiaye ashyiramo icya kane ku munota wa  59’ kuri coup franc yateye ikagana mu izamu iyobejwe n’urukuta rwa Rayon Sports. Isiaka Oladuntoye yashyizemo igitego cya gatanu cya Enyimba SC ku mupira wari uvuye kuri coup  franc ku munota wa 80’.

caf

Enyimba SC yakomeje mu mikino ya 1/2 cy'irangiza inyagiye Rayon Sports

Bimenyimana Bonfils Caleb watsinze igitego cya Rayon Sports yaje guhabwa ikarita y’umuhondo mbere yuko asimburwa na Christ Mbondy ku munota wa 62’. Mugisha Gilbert wahakuye ikarita y’umuhondoku munota wa 76’,  yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 40’ asimbuye Mutsinzi Ange Jimmy. Irambona Eric Gisa yinjiye mu kibuga ku munota wa 73’ asimbuye Manishimwe Djabel. Ku munota wa 78’ nabwo Niyonzima Olivier Sefu yaje guhabwa ikarita y’umuhondo.

Sunday Adetunji watsinze igitego yaje gusimburwa na  Chekwube Chukwude ku munota wa 88’ , Ibrahim Mustapha asimburwa na Abdulrahman Bashir ku munota wa 87’ naho Ifeanyi Anaemena asimburwa na Nelson Ogbonnaya ku munota wa 90’.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,30), Manzi Thierry (C,4), Mugabo Gabriel 2, Rwatubyaye Abdul (26),  Mutsinzi Ange 5 (Mugisha Gilbert 12/ 40'), Muhire Kevin 8, Niyonzima Olivier Sefu 21, Donkor Prosper Kuka 22, Eric Rutanga Alba 3, Bimenyimana Bonfils Caleb 7 na Manishimwe Djabel 28 (Irambona Eric Gisa 17/73').

Enyimba SC XI: Theophilus Afelokhai (GK, 1), Sunday Damilare 4, Ifeanyi Anaemena 5, Andrew Abalagou (C,11), Isiaka Oluduntoye 14, Moses Ojo 16, Ibrahim Moustapha 19, Joseph Osadiaye 20, Augustine Oladepo 26, Ikouwem Udo Utin 28 na  Augustine  Dimgba 13.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatare5 years ago
    Ubundi se rayon yajyaga hehe?
  • Patrick W'imbandazi5 years ago
    Rayon iyo mukomeza mwari kwirata
  • Jeanne5 years ago
    Nibarizaga uvuga ngo Rayon iyo itsinda yari kwirata, nonese washakaga ko ikurata? Undi nawe arabaza aho Rayon yajyaga, reka mpakubwire, yajyaga aho mwifuza kugera ariko bidashoboka. Wowe umenyereye ibya “star a domicile”, sinakurenganya ntushobora gusobanukirwa aho Rayon iba ijya
  • Kirenga amza5 years ago
    Aba rayon murashimisha pe...ese apr fc ko muyita star a domicile aho mwe ko mbona kuba star a l'etrangé byanze mukaba muhakubitiwe izasagutse kuri mwene yozefu?mwihangane mwavuyemo ahubwo mutegure 2020 kuko umwaka utaha muzotsa ibigori pe





Inyarwanda BACKGROUND