Hakizimana Muhadjili ukina ashaka ibitego muri APR FC n’Amavubi yafashije APR FC gukomeza kwiganza kuri Rayon Sports atsinda ibitego bibiri (41’, 75’) bituma bagwiza amanota 54. Igitego cy’impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 78’.
APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 41’ ku gitego cya Hakizimana Muhadjili waje kongeramo ikindi ku munota wa 75’ mu gice cya kabiri. Igitego cya mbere cyo kwishyura ku ruhande rwa Rayon Sports cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku mupira yahawe na Muhire Kevin winjiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel.
Hakizimana Muhadjili yishimira igitego yatsinze ku munota wa 41'
Ni umukino watangiye ubona Rayon Sports ari yo yageze mu mukino mbere kuko wabonaga bahana neza ndetse bari mu kibuga cya APR FC, gusa nyuma y’iminota micye ubwo APR FC bari bamaze gushyuha ni bwo Rayon Sports batangiye gukina banakora amakosa menshi kuko bakinaga umukino wo kugeranaho (Igikweto).
Nyuma ni bwo APR FC batangiye gukina umukino ushingiye hagati ari nako Bizimana Djihad yatangiye kugaruka mu mukino neza bituma abakinnyi nka Yannick Mukunzi, Niyonzima Olivier Sefu batagira uruhare mu kuba bahagarika Hakizimana Muhadjili wari ufite amahirwe yo kwakira imipira myinshi kuko yari imbere ya Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Buteera Andrew.
Mu mikino ibiri ya shampiyona 2017-2018 Hakizimana Muhadjili yinjije ibitego 3 mu izamu rya Rayon Sports
Muri uyu mukino, Eric Rutanga, Niyonzima Olivier Sefu ba Rayon Sporst bahawe buri umwe ikarita y’umuhondo mu gihe Nsabimana Aimable, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili ba APR FC nabo byagenze gutyo.
Mu gusimbuza, Nkunzingoma Ramadhan wari umutoza mukuru yatangiye ashyiramo Ismaila Diarra wasimbuye Bimenyimana Bonfils Caleb wagize ikibazo cy’imvune, Muhire Kevin asimbura Manishimwe Djabel.
Ljubomir Petrovic wa APR FC yatangiye akuramo Issa Bigirimana ashyiramo Nshuti Dominique Savio, Nshimiyimana Amran asimbura Iranzi Jean Claude naho Byiringiro Lague asimbura Hakizimana Muhadjili.
APR FC yafashe umwanya wa mbere n’amanota 54 n’ibitego 26 izigamye mu gihe AS Kigali yicara ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 n’ibitego 24 izigamye kuko yatsinzwe na Kirehe FC igitego 1-0 i Nyakarambi. Rayon Sports iraba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45.
Abafana ba APR FC basezeye kuri Bizimana Djihad
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Imanishimwe Emmanuel (24), Ombolenga Fitina (25), Rugwiro Herve (4), Nsabimana Aimable (13) Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad (8), Butera Andrew (20), Hakizimana Muhadjili (10), Issa Bigirimana (26), Iranzi Jean Claude (12).
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Nyandwi Saddam (16), Manzi Thierry (4), Usengimana Faustin (15), Eric Rutanga Alba (3), Niyonzima Olivier Sefu (21), Kwizera Pierrot (23), Yannick Mukunzi (6), Shaban Hussein Tchabalala (11), Manishimwe Djabel (28), Bimenyimana Bonfils Caleb (7).
Abafana ba Rayon Sports
Abafana ba APR FC bishimiye intsinzi
Abasimbura ba Rayon Sports
Abakinnyi basuhuzanya
Abasifuzi b'umukino
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yari yagarutse
Abakinnyi ba APR FC babanza gusuhuza abafana
Nkunzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports ni we wari umutoza mukuru
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi ahunga Hakizimana Muhadjili
Muhire Kevin yabanje hanze
Bimenyimana Bonfils Caleb yagiriye ikibazo mu mukino
Buteera Andrew ahanganye na Mukunzi Yannick
Iranzi Jean Claude ku mupira
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC apanga urukuta
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports yari yaje nk'umutabazi biranga
Bizimana Djihad azamukana umupira
Issa Bigirimana ku mupira ashaka inzira
Dore uko umunsi wa 26 uteye:
-APR FC 2-1 Rayon Sports FC
-Miroplast FC 0-0 Etincelles FC
-Kirehe FC 1-0 AS Kigali
-Espoir FC 1-0 Amagaju FC
-Police FC 0-0 Marines FC
-Gicumbi FC 2-0 Musanze FC
-Mukura VS 1-1 Sunrise FC
-Bugesera FC 0-0 SC Kiyovu
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO