RFL
Kigali

Higiro Thomas arabarizwa muri Cameroon

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:5/05/2017 8:32
0


Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ari i Yaounde muri Cameroon aho yagiye muri gahunda y’amahugurwa areba abatoza b’abanyezamu, amahugurwa ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Higiro azaba ari muri aya mahugurwa y’umugabane wa Afurika ahazaba hateraniye ibindi bihugu agaharariye u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) by’umwihariko hanagamijwe kuzakomeza ingufu z’abatoza b’ikipe y’igihugu.

Uyu mugabo usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2017 akaba azagaruka mu Rwanda kuwa 8 Gicurasi 2017 ubwo aya mahugurwa azaba arangiye.

Nyuma yo kuba yatumweho na CAF, Higiro avuga ko ari ibintu bitamufitiye akamaro gusa ahubwo ko ari igihugu muri rusange kandi ko ari indi ntambwe ateye mu mwuga we. “Aya masomo ni ingenzi bitari kuri njyewe gusa (Higiro) cyangwa ikipe yanjye (AS Kigali) ahubwo ni ku gihugu muri rusange. Ni ibintu by’agaciro ku mwuga wanjye kuko bizatuma nagura ubumenyi kandi bizamfasha kuzamura ubumenyi bw’abanyezamu dufite mu ikipe y’igihugu”. Higiro Thomas.

Bitewe nuko yari azi ko atazaboneka, Higiro yakoresheje imyitozo kuri uyu wa Gatatu kuri sitade Amahoro mu gihe abakinnyi basigaye bayikoze kuri uyu wa Kane mu masaha ya mu gitondo.

Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

Higiro Thomas yizera ko amahugurwa azagira byinshi yungura abanyezamu bari mu gihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND