RFL
Kigali

Hatumimana yasezeye ku mirimo yo kuba umunyabanga wa FRVB agira inama abo asize

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2017 14:37
0


Hatumimana Christian wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yasezeye kuri uyu mwanya nyuma yuko abonye akandi kazi mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba.



Hatumimana wari umaze imyaka icumi (10) muri FRVB avuga ko nta yindi mpamvu yamuteye gusezera kuri uyu mwanya uretse kuba yabonye akandi kazi kamushimishije kurusha ako kuba umunyamabanga mukuru wa FRVB ubwo yaganiraga na Radio Izuba.

Gusa yagiriye inama abo asize n’uwuzamusimbura abasaba kuzita cyane mu guha agaciro abatekinisiye barimo; abasifuzi, abakinnyi, abatoza n’abandi bafasha mu itera mbere ry’umukino. “Nibite ku batekinisiye nk’abatoza, abakinnyi,abaganga ba siporo kuko abo bantu utabafite ntabwo wazizera iterambere rirambye”. Hatumimana Christian.

Uyu mugabo avuga ko mu gihe kitari gito yari amaze kuri FRVB hari byinshi yishimira yakoze kandi  byagiriye igihugu akamaro mu buryo buzahoraho.

“Icyo umuntu wakwishimira wenda ni ibigendanye n’iterambere rya Volleyball. Naho umukino wageze ku rwego mpuzamahanga nko mu ikipe y’igihugu. Hanyuma no ku bigendanye n’iterambere ry’abakiri bato kuko iyo urebye abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu imyaka yabo ni micye. Ni abanyuze mu masantere abazamura”. Hatumimana.

UMVA HANO HATUMIMANA AVUGA KO YASEZEYE

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND