Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018 mu cyumba cy’inama cya sitade Amahoro giteganye n’ibiro bikuru by’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, hatangijwe amahugurwa y’abatoza ba Basketball bakorera mu Rwanda muri gahunda yo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gutoza uyu mukino.
Ni amahugurwa ari gutangwa na Dr.Cherif Mohammed Habib umuyobozi mukuru w’inama mpuzamahanga y’abatoza b’umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA-Afrique).
Ni amahugurwa y’icyiciro cya kabiri ahabwa abatoza batoza amakipe y’abakinnyi bafite imyaka ijya kwigira hejuru kuko baba basanzwe barakoze amahugurwa y’icyiciro cya mbere (Niveau I) bikaba ngombwa ko bakora amahugurwa y’icyiciro cya kabiri (Niveau II).
Amahugurwa y’icyiciro cya mbere aba arebana n’uburyo batoza abana bari munsi y’imyaka 15, icyiciro cya kabiri baba bigisha umuntu uko yatoza abana bakuze kuva ku mwyaka 15 kugeza kuri 18 mu gihe amahugurwa y’icyiciro cya gatatu (Niveau III) aba ahugura umutoza uko yatoza ikipe y’igihugu yaba abakuru cyangwa abakiri bato (U16, U18) ndetse n’amakipe aba ahatana muri shampiyona nk’uko byasobanuwe na Dr.Cherif Mohammed Habib.
Dr.Cherif Mohammed Habib yavuze ko ashima komite Olempike na FERWABAku bushake bagaragaje mu kuba bufuza ko umukino wa Basketball watera imbere cyane babanje guhugura abatoza no guhera ku ban abakiri bato.
“Ni umwanya mwiza ku Rwanda kuko ubona ko ya Komite Olempike na FERWABA bose bafite ubushake mu gutuma Basketball y’imbere mu gihugu yagera ku rundi rwego. Kuba u Rwanda rugenda rugira abatoza benshi banasobanukiwe ni intangiriro nziza yo kuzamura uyu mukino kuko aba batoza nibo bazajya bifashishwa yaba mu kuzamura impano z’abana b’u Rwanda, nizeye ko mu myaka iri imbere bizatanga umusaruro”. Dr.Cherif Mohammed Habib
Dr.Cherif Mohammed Habib aganira n'abanyamakuru
Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA wari unayihagarariye muri uyu muhango, yavuze ko ari amahugurwa ari guhuriza hamwe abatoza 30 batandukanye kandi ko iri shyiramwe ryitezemo ko umusaruro uzavamo uzatanga icyizere ku itera mbere rya Baskeball no kuba hagiye kwiyongera umubare w’abatoza bafite ibyangombwa.
“Twebwe icyo dukeneye nuko abatoza dufite bagenda biyongera mu mubare no kwiyongera mu bushobozi. Muri aya mahugurwa harimo abatoza basanzwe batoza amakipe yacu n’abungurije, hari abatozaga badafite urwo rwego rwemewe, ni ukuvuga ngo hari ubumenyi ariko nanone hari no kuba wemerewe gutoza amakipe ya shampiyona n’igihugu. Turi gushyira ku murongo abatoza bacu no kuba babona ibyangombwa byemewe”. Nyirishema Richard.
Nyirishema Richard visi perezida wa FERWABA aganira n'abanyamakuru
Amabasaderi Munyabagisha Valens perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye muri iki cyumba yavuze ko itera mbere rya siporo rizafasha mu kugera ku ntego no kugendana neza n’icyo gahunda ya leta iteganya muri siporo.
“Komite Olempike yishimira ko habaho intagiriro nziza kugira ngo abantu bajye bashaka umusaruro bafite aho bahera. Gahunda ya leta idusaba ko siporo yaba kimwe mu bifasha itera mbere ru’igihugu muri rusange . Komite Olempike iteganya ko umubare w’abatoza b’abakobwa wazamuka kugira ngo habeho umubare ujya kuba munini n mu cyiciro cy’abakoba hatabayeho gusigara”. Amb. Munyabagisha
Mu ijambo rye, Amb.Munyabagisha Valens yaboneyeho kwibutsa FERWABA ko bagomba gushyira ingufu mu mukino wa Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu buri kipe (3×3) kuko ngo uyu mukino ari umwe mukino izahatana mu marushanwa Olempike azabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020 (Tokyo 2020).
Aya mahugurwa y’icyiciro cya kabiri (Niveau II) yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gicurasi 2018 azasozwa kuwa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018.
Aya mahugurwa azasozwa kuwa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018
Uva ibumoso: Nyirishema Richard, Dr.Cherif Mohammed Habib na Amb.Munyabagisha Valens (Iburyo) mu itangizwa ru'amahugurwa
Dr.Cherif Mohammed Habib atanga amasomo ku batoza yanababwiye ko bazakora ikizamini kugira ngo bahabwe ibyangombwa
Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC n'ikipe y'igihugu ya Basketball
Mbazumutima Charles umutoza mukuru wa APR WBBC nawe ni umwe mu bari muri aya mahugurwa
Dore abatoza 30 bari mu mahugurwa y’icyiciro cya kabiri:
1 KAREMERA J.Claude (Rusizi BBC)
2 BIMENYIMANA Egide (G.St. Joseph Birambo)
3 BINEZA Didier (IPRC South)
4 MUHIRWA RUKUNDO J. Claude (IPRC SouthWomen)
5 MVUYEKURE Haruna (IBF Gacuba II/)
6 SIBOMANA Habib Juma (IBF Gacuba II/A)
7 RUKIRAMACUMU J. Aime (The HOOPS)
8 NSHIMIYIMANA Emmanuel (G.S Nyabiheke)
9 MUNYANEZA Joseline (IPRC South Women)
10 SHEMA J. Fiston (IPRC South)
11 BARAME Aboubakar (CSK BBC)
12 BIRORI Gilbert (Riviera H.S)
13 DUSHIMINANA EriC (The HOOPS)
14 MURENZI Yves (UGB BC)
15 MWISENEZA Maxime (Espoir BBC)
16 NKUSI A. Karim (APR BBC)
17 NSHIMIYIMANA J. Claude (Ubumwe BBC)
18 MUTEMBEREZI Thaddé (GHA)
19 UWANJYE Yvette (Ubumwe BBC)
20 UWINTONI Emmanuel (Ubumwe BBC)
21 KADAMAGE Olivier (St. Patrick)
22 MBAZUMUTIMA Charles (APR Women BBC)
23 HABIYAMBERE (The HOOPS )
24 HABIMANA M. Claudette (Ubumwe BBC)
25 NGWIJURUVUGO Patrick (REG BBC)
26 MUGUNGA Louis (CSK BBC)
27 MUHOZA Eric (IPRC Kigali BBC)
28 MUGISHA Igor Keys (APR Women BBC)
29 NGANDU Bienvenu (RAFIKI Initiative)
30 BISANUKURI Abiddanny (APR Women BBC)
Dr.Cherif Mohammed Habib umunya-Tunisia uri gutanga aya mahugurwa
PHOTOS: CNOSR
TANGA IGITECYEREZO