RFL
Kigali

Haruna Niyonzima avuga ko Amavubi akina umupira wa gakondo kandi ko igihe cye cyo gukina kigeze

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/10/2018 21:31
3


Bikunze kuba impaka nyinshi iyo abakunzi b’umupira w’amaguru baganira ku musaruro w’ikipe y’iguhugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) bitewe nuko itsinda gacye gashoboka. Mu gutanga igisubizo kuri iyi ngingo, Haruna Niyonzima avuga ko mu Rwanda ntagutegura kuhaba ku buryo intsinzi yaboneka.



Agaruka ku kuba abakinnyi u Rwanda rwitabaza baba barakuze mu buryo butandukanye batabona aho bigishirizwa umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima yavuze ko umupira bakina ari gakondo. Aha ni nko kuvuga ko ibyo abanyarwanda bakina ari impano Imana yabihereye atari uko babyize mu buryo buhagije.

“Mbere na mbere ikintu Abanyarwanda bagomba kumenya twe  dukina ari gakondo, narabuvuze cyane. Ntabwo twebwe twigeze duca muri Academy , ntabwo twigeje tugira ubushobozi bwo kujya gukina hanze, iyi minsi nibwo dutangiye kubona ibyo bintu. Ariko niba ubwo bushobozi tutarabubonye , tukaba tudashibora no kugira icyo gihe kirerekire cyo gutegura abantu ngo bigomwe bategure ikipe numva gutsindwa bitaba igitangaza”. Niyonzima

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  wanakinnye muri Rayon Sports

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  wanakinnye muri Rayon Sports

Kuva mu 2007 kugeza ubu mu 2018, imyaka 11 irashize Haruna Niyonzima ari mu ikipe y’igihugu Amavubi. Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakunze guhuriza ku kintu cyo kuvuga ko uyu mugabo imyaka ye mu ikipe y’igihugu yaba ari iyi bityo akaba yaharira abandi bakizamuka.

Gusa Haruna Niyonzima siko abibona ahubwo ko bimusetsa cyane iyo abantu bajjya ku mbuga nkoranya mbaga bakandika ko ashaje atari umukinnyi wo gukina mu Mavubi nyamara muri we yumva iki aricyo gihe cyo gukina mu buryo bwiza.

“N’ubundi umupira nzawuvamo. Nshobora kureka umupira w’ikipe y’igihugu ngakomeza umupira w’amakipe asanzwe (Club), ni ibintu byoroshye cyane. Abanyarwanda batangiye kumenya kubera Guinea, yari Guinea Equatorial niwo mukino navuga natsizemo ibitego bibiri ndabyibuka kuri sitade Amahoro ariko biranansetsa cyane. Buri muntu wese yifuza ko  njyewe ndeka umupira ariko njyewe igihe ndimo nicyo numva nshaka gukina umupira”. Niyonzima

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  aganira n'abanyamakuru ku itera mbere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  aganira n'abanyamakuru ku itera mbere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda

Haruna Niyonzima akomeza avuga ko abanyarwanda batangiye kumurambirwa bitewe nuko amaze igihe kinini mu ikipe y’igihugu atari uko ashaje cyangwa adafite umusanzu yaha ikipe y’igihugu bityo ko imyaka no kwitwara mu kibuga bidafite aho bihurira.

“Buriya hari ibintu abantu bitiranya, imyaka n’umupira ntaho bihurira. Twebwe twaje mu ikipe y’igihugu tugira amahirwe yo kuzamuka byihuse ariko ntabwo imyaka abantu badutecyerezaho ariyo dufite. Ikibazo ni akamenyero cyangwa sinzi niba ari uko baba baratubonye igihe kirekire mu ikipe y’igihugu”. Niyonzima

Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  avuga ko abavuga ko ashaje ataribyo ahubwo ko igihe cyo gukina kigeze

 Haruna Niyonzima avuga igihe cye cyo gukina umupira nyayo kigeze 

Niyonzima Haruna avuga ko atumva neza impamvu abanyarwanda bagira ikibazo kinini mu kujora umusaruro w’ikipe y’igihugu ariko mu gihe hari icyabaye cyiza ntibagire icyo babivugaho. Uyu mugabo avuga ko mu mupira w’amaguru abantu babona umusaruro bitewe n’imyiteguro yakozwe.

Haruna Niyonzima w’imyaka 28 y’amavuko nk’uko bigaragara ku cyangombwa cya CAF, mu 2005 yakinaga muri Etincelles FC iwabo mu Karere ka Rubavu, aha yaje kuhava agana mu ikipe ya Rayon Sports (2006-2007).

Nyuma gato yahise agana muri APR FC kuva mu 2011 ahava mu 2011 ajya muri Young SC muri Tanzania ahantu yaje kuva mu 2017 agana muri Simba SC.

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi

Haruna Niyonzima avuga ko abanyarwanda biyibagiza ibyiza umuntu yakoze bakita ku bibi gusa

Haruna Niyonzima (12)  avuga ko abanyarwanda biyibagiza ibyiza umuntu yakoze bakita ku bibi gusa

 PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Narumiwe5 years ago
    Haricyo shaka kwibariza , yakinye muri intecelle afite hagati ya 14-15 ? Ariko mana ya Africa urajye utabara abanyabinyoma
  • Kaka5 years ago
    Hahahhhh! None reka nkwibarize? Abaturanyi bacu bo mu magepfo bari kwitwara neza kuko abakinnyi babo bategurwa neza bakaza gukinira Rayon Sports na APR? Aho rwose uratubeshye! Ahubwo wasanga football atariyacu ariyo level Imana yaduhaye!
  • nziza5 years ago
    ariko agira ngo niba atarize n'abandi ntitwize ese tuyobewe imyaka ye??nibyo yakoraga kera n'ubu ntaho bihuriye Reba iyo ahagararanye na mwene wabo wagira ngo ni akana nabise abandi yaryamiye ntakagire inda nini ayo yakuyemo arahagije we na Migi





Inyarwanda BACKGROUND