RFL
Kigali

Haringingo Francis yishimiye ubwenegihugu bwahawe Cyiza Hussein

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2018 12:17
1


Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 ni bwo abakinnyi n’abatoza bari basanzwe babarwa nk’abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bwemewe, aha ni naho Cyiza Hussein ukina muri Mukura Victory Sport yabuhawe, ibintu Haringingo Francis Christian yishimiye.



Nyuma y’umukino Mukura VS yanganyijemo na Police FC igitego 1-1, Haringingo yaganiriye n’abanyamakuru ababwira ko kuba Cyiza Hussein yemewe nk’umunyarwanda ari ibintu bizafasha Mukura VS mu mibare y’abanyamahanga bajya mu kibuga kandi ko azabafasha mu myanya myinshi y’ikibuga kuko ngo afite ubushobozi bwo gukina imyanya irenze ibiri. Ati:

Cyiza ni umukinnyi uzadufasha cyane kuko ku mukino dukina ni umukinnyi twari dukeneye cyane. Cyiza twaramubuze cyane, ubwa mbere yarwaye nyuma agarutse ahura n’ikibazo cy’abanyamahanga bajya mu kibuga. Ubu rero ubwo tumubonye nk’umunyarwanda, njyewe nk’umutoza ndanezerewe kuko nzi ko azamfasha cyane kuko aje gukemura ibibazo bimwe na bimwe twari dufite. 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS aganira n'abanyamakuru

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS aganira n'abanyamakuru

Agaruka ku kuba Cyiza Hussein ashobora gukina imyanya myinshi mu kibuga, Haringingo yagize ati” Mu myanya yo mu kibuga, ashobora gukina hagati no mu mpande. Nzi neza ko azamfasha cyane kandi azakemura byinshi binarimo no kuba yakina nka rutahizamu”. Peter Otema, Lomami Andre Fils, Mushingirwa Kibengo Jimmy (Jimmy Mbaraga), Cyiza Hussein na Lomami Marcel (Umutoza) ni bo bahawe ubwenegihugu kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018.

Muri uyu mukino, Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 20’ ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique wuzuzaga igitego cya gatanu (5) muri shampiyona. Ni umupira waturutse kwa Nizeyimana Mirafa, awutanga kwa Nsengiyumva Moustapha wahise akata awukata awuganisha mu izamu uhura na Songa Isaie wahise awuyobora kwa Ndayishimiye Antoine Dominique wahise areba mu izamu.

Ishimwe Issa Zappy arwanira umupira na Mujyanama Fidele

Ishimwe Issa Zappy arwanira umupira na Mujyanama Fidele wa Mukura VS

Ikipe ya Mukura VS yaje gukina ishaka kwishyura cyane mu gice cya kabiri ubwo Haringingo yahitaga akora impinduka, biza kumuhira ku munota wa 79’ ubwo Havugarurema Jean Paul bita Ralo yateraga umupira uva iburyo bwe ugahita uruhukira mu izamu rya Nzarora Marcel. Havugarurema Jean Paul yari yinjiye mu kibuga asimbuye Gashugi Abdulkalim kapiteni w’iyi kipe nawe wavuye muri Kiyovu Sport.

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS aryama ngo ahagarike Ishimwe Issa Zappy

Iragire Saidi myugariro wa Mukura VS aryama ngo ahagarike Ishimwe Issa Zappy

Abakinnyi ba Mukura VS bazengurutse umupira

Abakinnyi ba Mukura VS bazengurutse umupira 

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS

Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Mukura VS

Cyiza Hussein ubwo yari amaze guhabwa ubwenegihugu

Cyiza Hussein ubwo yari amaze guhabwa ubwenegihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    nemare





Inyarwanda BACKGROUND