RFL
Kigali

Haringingo yikomye ikibuga cya sitade Amahoro anavuga kuri Rachid Mutebi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/11/2017 2:06
1


Haringingo Francis mutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport , nyuma yo kunganya na APR FC igitego 1-1 abona ko n’ikibuga cya sitade Amahoro cyamugoreye abakinnyi kuko batakimenyereye ugereranyije n’icyo bitorezaho.



Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Haringingo yavuze ko ku kibuga cy’ubwatsi karemano umupira utihuta nk’uko bigenda ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano.

Mu magambo ye yagize ati “Urebye n’iki kibuga, abakinnyi nticyaboroheye cyane kuko bitoreza ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano mu gihe bakiniye ku bwatsi karemano. Gufata uwo mukinnyi ukamuzana hano (sitade Amahoro) bimusaba imbaraga nyinshi mu buryo bwo kumenyera no gutwara umupira kuko uburyo ikibuga cy’igikorano kimeze, kireka umupira ukagenda ariko muri ibi byatsi nabyo umupira urafatwa gato”.

Agaruka ku buryo Rachid Mutebi yitwaye, Haringo yavuze ko Mutebi asanzwe ari umukinnyi wari waramenyereye kwirwanaho agatsinda ibitego ariko ubu ari kumwe n’abakinnyi bamuha imipira ikamubana myinshi.

“Mutebi murabona ko ari umukinnyi ukiri muto ariko arimo arazamuka. Navuga ko i Gicumbi aho yakinaga ntabwo yari amenyereye ibibuga nk’ibi kandi mu buryo bw’imikinire ntabwo yari amenyereye abakinnyi babonana neza bakamuha imipira myinshi. Imipira yatsindaga yabaga ari iyo yagiye kwishakira agatsinda abanje kugorana n’abugarira. Ubu urabona ko abona imipira akayihusha ariko ngomba kumufasha nk’umutoza akagenda azamura icyizere”. Haringingo

Haringingo Francis asuhuza abo muri APR FC

Haringingo Francis asuhuza abo muri APR FC

Mukura Victory Sport iheruka kunganya na Rayon Sports, yanganyije na APR FC bituma kuri ubu yicaye ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino umunani ya shampiyona.

Haringingo Francis (ubanza iburyo) n'abamufasha mu kazi

Haringingo Francis (ubanza iburyo) n'abamufasha mu kazi

Sekamana Maxime atambukana umupira kuri Iragire Saidi

Sekamana Maxime atambukana umupira kuri Iragire Said

Mbere gato ya coup franc

Mbere gato ya coup franc

Haringingo Francis (ibumoso) aganira na Rwaka Claude (iburyo) umutoza umwungirije

Haringingo Francis (ibumoso) aganira na Rwaka Claude (iburyo) umutoza umwungirije

Rachid Mutebi yakunze kugera imbere y'izamu

Rachid Mutebi yakunze kugera imbere y'izamu

Rachid Mutebi anigwa na Rugwiro Herve

Rachid Mutebi anigwa na Rugwiro Herve

Wari umukino utoroshye

Wari umukino utoroshye

Rachid Mutebi ahangana na Ombolenga Fitina

Rachid Mutebi ahangana na Ombolenga Fitina

Rachid Mutebi yakunze kugera imbere y'izamu

Haringingo Christian Francis avuga ko azafasha Mutebi kumenyera

Haringingo Christian Francis avuga ko azafasha Mutebi kumenyera

Rachid Mutebi kuri afite ibitego bine (4)

Rachid Mutebi kuri ubu afite ibitego bine (4)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Uyu Rugwiro kuki atajya abona AMA carte biriya ntaho biba kereka niba soccer yanyu yarahindutse football amercain





Inyarwanda BACKGROUND