Haringingo Francis mutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport , nyuma yo kunganya na APR FC igitego 1-1 abona ko n’ikibuga cya sitade Amahoro cyamugoreye abakinnyi kuko batakimenyereye ugereranyije n’icyo bitorezaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Haringingo yavuze ko ku kibuga cy’ubwatsi karemano umupira utihuta nk’uko bigenda ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano.
Mu magambo ye yagize ati “Urebye n’iki kibuga, abakinnyi nticyaboroheye cyane kuko bitoreza ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano mu gihe bakiniye ku bwatsi karemano. Gufata uwo mukinnyi ukamuzana hano (sitade Amahoro) bimusaba imbaraga nyinshi mu buryo bwo kumenyera no gutwara umupira kuko uburyo ikibuga cy’igikorano kimeze, kireka umupira ukagenda ariko muri ibi byatsi nabyo umupira urafatwa gato”.
Agaruka ku buryo Rachid Mutebi yitwaye, Haringo yavuze ko Mutebi asanzwe ari umukinnyi wari waramenyereye kwirwanaho agatsinda ibitego ariko ubu ari kumwe n’abakinnyi bamuha imipira ikamubana myinshi.
“Mutebi murabona ko ari umukinnyi ukiri muto ariko arimo arazamuka. Navuga ko i Gicumbi aho yakinaga ntabwo yari amenyereye ibibuga nk’ibi kandi mu buryo bw’imikinire ntabwo yari amenyereye abakinnyi babonana neza bakamuha imipira myinshi. Imipira yatsindaga yabaga ari iyo yagiye kwishakira agatsinda abanje kugorana n’abugarira. Ubu urabona ko abona imipira akayihusha ariko ngomba kumufasha nk’umutoza akagenda azamura icyizere”. Haringingo
Haringingo Francis asuhuza abo muri APR FC
Mukura Victory Sport iheruka kunganya na Rayon Sports, yanganyije na APR FC bituma kuri ubu yicaye ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino umunani ya shampiyona.
Haringingo Francis (ubanza iburyo) n'abamufasha mu kazi
Sekamana Maxime atambukana umupira kuri Iragire Said
Mbere gato ya coup franc
Haringingo Francis (ibumoso) aganira na Rwaka Claude (iburyo) umutoza umwungirije
Rachid Mutebi yakunze kugera imbere y'izamu
Rachid Mutebi anigwa na Rugwiro Herve
Wari umukino utoroshye
Rachid Mutebi ahangana na Ombolenga Fitina
Haringingo Christian Francis avuga ko azafasha Mutebi kumenyera
Rachid Mutebi kuri ubu afite ibitego bine (4)
TANGA IGITECYEREZO