RFL
Kigali

Hari abakinnyi bagomba kwiruhutsa nyuma y’igenda rya Karekezi Olivier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/02/2018 9:35
1


Mu mitekerereze y’abakinnyi cyangwa undi wese ukunda umupira w’amaguru aba yumva umukinnyi akunda cyangwa asanzwe azi ko azi gukina, atakwifuza kumubona adahabwa agaciro ngo agaragaze imbaraga n’ubuhanga afite mu kibuga mu gihe nyacyo. Mu mezi ya nyuma ya Karekezi hari abakinnyi bari bamaze gutakaza icyizere.



Ubwo Karekezi Olvier yageraga mu Rwanda kuwa 27 Nyakanga 2017 yavuze ko buri mukinnyi wese wa Rayon Sports agomba gukora cyane kugira ngo azabone umwanya wo kubanza mu kibuga. Gusa abakoze cyane siko babonye uwo mwanya kuko bamwe bari batangiye kuba abakinnyi basanzwe nyamara akiza aribo bari amashyiga y’inyuma.

1.Mukunzi Yannick

Nshimiyimana Imran yahoze afatanya na Yannick Mukunzi hagati muri APR FC

Yannick Mukunzi yagiye mu kibuga asimbuye ubwo batsindwaga na APR FC igitego 1-0

Mu mikino yo mu minsi ya mbere, Karekezi Olivier ni bwo yasabye ko bamugurira Yannick Mukunzi wari muri APR FC. Akimara kumugeza muri iyi kipe, Mukunzi yafashwe nk’umwami mu kibuga ndetse bikagaragara ko ari umukinnyi uzajya asimburwa gacye gashoboka nabwo ari mu rwego rwo kumuruhutsa. Gusa mu minsi ya nyuma ya Karekezi, Yannick Mukunzi yari amaze kuba umukinnyi utitabazwa ku mikino ikomeye kuko yari umusimbura wa Niyonzima Olivier Sefu.

2.Nyandwi Saddam

Irambona Eric Gisa  (ibumoso) na Nyandwi Saddam (iburyo) abakinnyi badafite umwanya ubanza mu kibuga

Irambona Eric Gisa  (ibumoso) na Nyandwi Saddam (iburyo) abakinnyi bari bamaze kwiyakira

Kuva i Bugarama kugera i Kigali, Nyandwi Saddam yageze muri Rayon Sports ari umukinnyi udafatwaho ijambo n’abafana ba Rayon Sports kuko yaje ari ku rwego rwiza inyuma ku ruhande rw’iburyo kuko mu mwaka w’imikino 2016-2017 yanatsindaga ibitego aturutse inyuma.

Nyandwi yarakoreshejwe haba mu mikino ya gishuti, imikino y’ibikombe bitandukanye bakinnye. Gusa mu minsi ya nyuma ubwo Karekezi yasaga naho ari ku gitutu, ntabwo Nyandwi Saddam yari akiri umukinnyi wo kwitabaza yaba ku mikino ikomeye n’iyiri mu rugero ahubwo yari umukinnyi wicara ku ntebe y’abasimbura iminota 90’.

3.Nova Bayama

Nova Bayama yinjiye asimbye nawe baramusimbura

Nova Bayama umwe mu bakinnyi batigeze bishimira ingoma ya Karekezi Olivier

Mu mwaka w’imikino 2016-2017 ubwo Masud Djuma yari umutoza mukuru wa Rayon Sports, Nova Bayama yari umwami mu kibuga abanzamo uko bwije n'uko bucyeye ndetse ari umukinnyi ufasha cyane Rayon Sports mu mpande kubera ubuhanga afite bwo gutera imipira icaracara imbere y’izamu (Centres).

Nyuma ubwo Karekezi yari ageze mu Rwanda yatangiye kubona ko uyu mukinnyi atitangira ikipe ndetse atangira kumushyira ku ruhande mu mikino itandukanye. Abakurikira imikino ya Rayon Sports batangiye kugira amakenga ubwo Nova Bayama yari atangiye kujya mu kibuga asimbuye nyuma akaza kuvanwamo atamaze iminota yose yabaga isigaye ku mukino.

Ibi byaje kuba ngombwa ko Nova Bayama arakara aza kuva mu mwiherero ubwo biteguraga gusura LLB ari nabyo byatumye asabwa kwandika ibaruwa asaba imbabazi. Muri iyi baruwa, Nova Bayama yagaragaje ko ababazwa cyane no kutabona umwanya wo gukina yewe no mu myitozo.

Abasimbura ba Rayon Sports

Uva ibumoso: Bimenyimana Bonfils Caleb, Nyandwi Saddam, Mugisha Francois Master, Yannick Mukunzi, Irambona Eric Gisa na Mugabo Gabriel ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR FC ku Cyumweru

Karekezi Olivier umutoza mukuru wa Rayon Sports mu minota ya nyuma y'umukino

Karekezi Olivier asize Rayon Sports ifite urugamba rukomeye igomba kwisobanuramo na Mamelodi Sundowns

Imikino 11 ya shampiyona, Karekezi yatsinze imikino itanu (5),  anganya imikino itatu (3) atsindwa indi itatu (3). Mu gikombe cy’Amahoro 2018 yatsinze umukino umwe amaze gukina, akaba kandi anagiye asize Rayon Sports mu ijonjora rya 2 rya Total CAF Champions League 2018 baherukaga kugeramo muri 2003.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kazungu jacque6 years ago
    sha Rayon sport bagira akavuyo kabarenze kbx Karekezi ntacyo atakoze gusa bazicuza kweliii cyane cyane president Muvunyi





Inyarwanda BACKGROUND