Saa cyenda n’iminota 30 (15h30’) ni bwo ikipe ya APR FC igomba kwisobanura na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona kuri sitade ya Kigali. APR FC ntifite Hakizimana Muhadjili umaze igihe gito ahawe imbabazi z’amakosa ashinjwa na Jimmy Mulisa umutoza mukuru.
Mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, biragaragara ko bakoresha uburyo bwa 4-4-2, uburyo butuma Bizimana Djihad akina asatira izamu afatanya na Nshuti Innocent. Issa Bigirimana araba aca ku ruhande rw’iburyo, Sekamana Maxime ace ku rundi naho Twizerimana Martin Fabrice na Nshimiyimana Imran bakine hagati mu kibuga.
Mu bwugarizi bw’abakinnyi bane (4) bagizwe na Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Ngabo Albert mu gihe Mvuyekure Emery ari mu izamu.
APR FC XI: Emery Mvuyekure (GK,1), Rukundo Denis 28, Rugwiro Herve 4, Ngabonziza Albert 3, Buregeya Prince 18, Issa Bigirimana 26, Nshimiyimana Imran 5, Twizerimana Martin Fabrice 6, Sekamana Maxime 17, Nshuti Innocent 19 na Bizimana Djihad 8.
Abasimbura: Ntaribi Steven (GK, 30), Tuyishime Eric 16, Nsabimana Aimable 13, Buteera Andrew 20, Twizerimana Onesme 9, Nyirinkindi Saleh 2 na Nkizingabo Fiston 11.
Ku ruhande rwa AS Kigali, Bate Shamiru arabanza mu izamu kuko atakinnye umukino wa Miroplast FC, Niyonzima Ally yagarutse hagati mu kibuga ari nako Ndahinduka Michel atangira mu busatirizi.
AS Kigali XI: Shamiru Bate (GK, 24), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Ngandu Omar 2, Kayumba Soter (C15), Nsabimana Eric Zidane 10, Murengezi Rodrigue 7, Michel Ndahinduka 14, Niyonzima Ally 8, Ndarusanze Jean Claude 13 na Frank Kalanda 9.
Abasimbura: Hategekimana Bonheur (GK,21), Bishira Latif 5, Benedata Janvier 16, Ntamuhanga Thumaine Tity 12, Cyubahiro Janvier 11, Ntwali Evode 18, Ishimwe Kevin 17.
Hakizimana Muhadjili (10) ntabwo akina na AS Kigali yanyuzemo adakinnye
Uburyo (Game System) ya APR FC
TANGA IGITECYEREZO