RFL
Kigali

Hakizimana Ambroise wasifuye umukino wa APR FC 2-1 AS Kigali yahagaritswe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2017 15:03
0


Hakizimana Ambroise wari umusifuzi wo ku ruhande ubwo igitego cya Twizerimana Martin Fabrice wa APR FC kinjiraga bigaragara ko yaraririye, yamaze guhanwa ahabwa imikino ine (4) adasifura uhereye ku munsi wa kane kuzageza ku munsi wa karindwi wa shampiyona.



Muri uyu mukino, Hakizimana ashinjwa ko ubwo umupira wageraga kuri Twizerimana amaze igihe hafi y’izamu atahise amusifura mu gihe umupira wakinirwaga mu ruhande yari ashinzwe kugenzura. FERWAFA yahagaritse uyu mugabo nyuma y’ubusabe bwa komisiyo ishinzwe abasifuzi nabo imyanzuro bafashe nyuma yo kugenzura neza bakareba niba amakosa abarwa kuri Hakizimana Ambroise hitabajwe amashusho.

Gusa nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, kuba Hakizimana Ambroise yahanwe ntibihindura ibyavuye mu mukino kuko APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1. Hakizimana Ambroise yahagaritswe kuva ku mikino y’umunsi wa kane izakinwa kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 27-29 Ukwakira 2017 kuzageza ku mikino y’umunsi wa karindwi izakinwa kuva kuwa 7 Ugushyingo 2017.

Eric Nshimiyimana n'abakinnyi be ntibemera ko umusifuzi yemeje ukuri

Icyo gihe Nsabimana Eric Zidane yihaye ibyo gusobanuza amuha ikarita y'umuhondo

Hakizimana Ambroise azamara ukwezi kose adakora ku gutambaro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND