RFL
Kigali

Hadi Janvier azahabwa igisubizo cyiza-Bayingana Aimable

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/10/2017 11:59
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017 ni bwo Hadi Janvier umunyarwanda wakinaga umukino w’amagare akaza gusezera, yandikiye FERWACY asaba imbabazi zo kuba yagaruka muri uyu mukino nyuma yuko muri Kanama 2016 yari yanditse avuga ko agiye mu bindi bitari amagare.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Bayingana Aimable umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko nka FERWACY bishimiye kongera kubona Hadi Janvier ashaka kugaruka mu muhanda asiganwa ku mukino w’amagare kandi ko yakwizeza abanyarwanda n’abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda ko uyu musore azahabwa igisubizo cyiza.

“Yasabye imbabazi. Ikintu cyiza twishimiye, nk’abantu twemera ko hari ibyo yakoreye akanageza ku gihugu, nizera ko azahabwa igisubizo cyiza. Ni igisubizo cyiza azagihabwa vuba cyane”. Bayingana Aimable.

Gusa Bayingana yasobanuye ko n'iyo Hadi Janvier yaba yamaze guhabwa imbabazi bitamuha uburenganzira bwihuse bwo kuba yahita ajya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu iri i Musanze bitegura Tour du Rwanda.

“Ntabwo nakwizera ko yahita ajya mu ikipe y’igihugu kuko abahamagawe n’abatoza ni abakinnyi bafite uko bari bahagaze muri uyu mwaka w’imikino bityo rero ntabwo tuzi uko Hadi ahagaze. Byose byagenwa n’abatoza ariko byasaba ko yabanza agakina abantu bakareba uko ahagaze. Icya mbere ni ukubanza kumwakira ibindi bikazaza nyuma”. Bayingana.

Tariki 19 Nzeli 2016 ni bwo Hadi Janvier yafashe umwanzuro wo gusezera burundu ku mukino wo gusiganwa ku magare nk’umwuga. Yasezeye yari afite amasezerano muri Équipe cycliste Stradalli-Bike Aid yo mu Budage ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’uyu mukino.

Mu rwandiko yandikiye FERWACY, Hadi w’imyaka 25 avuga ko igihe amaze yarasezeye kuri uyu mukino yaje gusubiza amaso inyuma akareba amakosa yakoze, agasanga ari ngombwa ko asaba imbabazi, abayobozi ba FERWACY, Team Rwanda, ikipe ya Benediction Club-Rubavu n’abakunzi b’umukino w’amagare muri rusange.

Itangazo Hadi Janvier yageneye abanyamakuru nyuma yo gutanga ibaruwa isaba imbabazi

Ibaruwa Hadi Janvier yandikiye FERWACY

Hadi avuga ko mu gihe yaba ahawe imbabazi zo kugaruka mu mukino w’amagare yakongera agahagararira igihugu nk’uko byagendaga kandi akizeza abanyarwanda ko yabatera ishema ku ruhando mpuzamahanga. Hadi Janvier ni we mukinnyi wenyine wegukanye umudari wa zahabu muri ‘All African Games’ zabereye i Brazzaville tariki 14 Nzeri 2015 byatumye aba umunyarwanda ushoboye kugira umwanya mwiza ku rutonde rwa UCI mu mateka y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Tariki ya 26 Ugushyingo 2015, ubwo impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi, UCI, yatangazaga uko abakinnyi 224 bazwi muri Africa bakurikirana ku rutonde. Hadi Janvier yari ku mwanya wa 10, n’amanota 136. Kuza mu 10 ba mbere muri Afrika byahesheje u Rwanda itike yo kwitabira ‘Jeux Olympiques’ mu gusiganwa mu muhanda (Road Race) byabereye i Rio de Janeiro mu mpeshyi y’umwaka ushize.

photoBayingana Aimable yemera ko Hadi Janvier hari ibyo yakoreye igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND