Habimana Yussuf Nani umukinnyi ukina mu mpande z’ikibuga ugana imbere mu ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Werurwe 2018 ni bwo yakinnye umukino wa mbere wemewe n’amategeko muri iyi kipe ibitse igikombe cya shampiyona.
Wari umukino wa 1/16 cy’irangiza muri gahunda y’imikino yo kwishyura, umukino utarabereye igihe. Rayon Sports yawutsinzemo ibitego 2-1 inasezerera Aspor FC ku giteranyo cy’ibitego 7-1 kuko umukino ubanza bayinjije ibitego 5-0.
Habimana Yussuf waguzwe muri Mukura Victory Sport nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017, yageze muri Rayon Sports atangira gukora imyitozo ikakaye yitegurana n’abandi umwaka w’imikino 2017-2018.
Gusa tariki ya 4 Nzeli 2017 ni bwo yagize ikibazo cy’imvune y’igupfwa ry’akaguru (umurundi) k'ibumoso, bituma abaganga basuzuma basanga agomba kubagwa ndetse akazamara igihe kingana n’amezi atari munsi y’atatu ari hanze y’ikibuga.
Kuva icyo agihe agira ikibazo cy’imvune ikanganye, Habimana Yussuf Nani yari amaze amezi atandatu n’iminsi 26 ategerejwe mu kibuga cy’ikipe ya Rayon Sports ihanganye n’indi kipe. Kuri uyu wa Gatanu yaje mu kibuga asimbuye Mugisha Francois Master nawe wongeye kuvunika.
Nyuma y’umukino, Habimana Yussuf yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba yagarutse mu kibuga kandi yizeye ko Imana izamufasha agakomeza kuba amahoro agafasha ikipe ya Rayon Sports mu marushanwa yose irimo. Gusa kuri we ngo biramusaba imbaraga nyinshi. Habimana Yussuf yagize ati:
Ni ibyishimo kuri njye kuko kuva nagera muri Rayon Sports sinigeze ngira amahirwe yo gukina imikino yo gushaka amanota. Ubu rero navuga ko ari umwanya wo gukora cyane kugira ngo ndebe ko mu minsi iri imbere naba nabonye umwanya uhagije mu ikipe. Mfite akazi katoroshye kuko ngomba no kugabanya ibiro. Gusa byose ni ugusenga cyane kugira ngo umuntu abe ari muzima kugira ngo ugere ku byo wifuza mu buzima.
Amakipe asohoka mu rwambariro
Swaibu umutoza wungirije muri Aspor FC
Habimana Yussuf Nani yari yabanje ku ntebe y'abasimbura
Abakinnyi basuhuzanya
Abakapiteni batombola ibibuga
Habimana Yussuf wageze muri Rayon Sports agatangirana imyitozo na Olivier Karekezi, avuga ko kuba kuri ubu batozwa na Ivan Minaert nta kibazo afite kuko yamutoje muri Mukura Victory Sport kandi bakoranaga neza.
Ubwo Habimana yari agiye kwishyushya ngo ajye mu kibuga
Habimana Yussuf atangiye kwishyushya
Habimana Yussuf Nani atera koruneri
Habimana Yuusf (14) imbere ya Ntakirutimana Jean de Dieu (12) wa Aspor FC
Habimana azamukana umupira
Habimana Yussuf atera umupira ugana hafi y'izamu
Bimenyimana Bonfils Caleb ni we watsinze ibitego bya Rayon Sports
Shaban Hussein Tchabalala (11), Nahimana Shassir (10) bashimira Bimenyimana Bonfils Caleb bavuka mu gihugu kimwe (Burundi)
Abasimbura ba Rayon Sports
Nyandwi Saddam amaze kugarura ubuyanja nyuma y'igenda rya Karekezi Olivier
Uva iburyo: Manishimwe Djabel (Azatangira imyitozo kuwa Mbere), Irambona Eric Gisa (Hagati) na Ismaila Diarra (wambaye umutuku) bari bahawe akaruhuko
Abafana ba Rayon Sports bishimira igitego
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo
Shaban Hussein Tchabalala (11) yari yaje mu kibuga gusa naho yitoreza kuri Aspor FC
Abasifuzi n'abakapiteni
Abasifuzi b'umukino barimo na Mukansanga Swalha umwe mu basifuzi mpuzamahamga u Rwanda rugenderaho
Rwibutso Claver umutoza wa ASPOR FC
11 ba ASPOR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Ntwali Clement umunyezamu wa Ajspor FC yaje kugira ikibazo mu ivi asimburwa ba mugenzi we Nshimyumuremyi Emmanuel
Umuganga wa Rayon Sports avura umunyezamu wa Aspor FC
Christ Mbondy nawe yari yabanjemo ariko asimburwa ba Bimenyimana Bonfils Caleb
Mugisha Gilbert bita Barafinda yakinnye iminota 90'
Yannick Mukunzi ahanganye na Rene Isaro Umutijima kapiteni wa Aspor FC
Shaban Hussein Tchabalala ategwa n'abana ba Aspor FC
Nahimana Shassir yari yagarutse
Umutijima Isaro Rene Patrick (13) kapiteni wa Aspor FC ahanganye na Christ Mbondy
Lomami Marcel (Ibumoso) Ivan Minaert (hagati) na Nkunzingoma Ramadha (iburyo)
Hategekimana Patrick (6) afunga inzira ya Nyandwi Saddam
Rwibutso Claver umutoza wa ASPOR FC aha amabwiriza Gasana Elvis(11)
Agaciro Football Academy ni bo bakoze igikorwa cyo gutoragura imipira (Ball Boys)
Bimenyimana Bonfils yimwa inzira
Abafana ba Rayon Sports
Abasesenguzi bumvaga ko Ndayisenga Kassim yakina uyu mukino ari mu izamu ariko iminota 90' yarinze irangira atanishyuhije kuko Ndayishimiye Eric Bakame yari ameze neza mu izamu
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO