RFL
Kigali

Habamahoro Vincent mu bakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 23 wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/05/2018 11:43
0


Umunsi wa 23 wa shampiyona uranzika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018 ubwo haraba hakinwa imikino ibiri gusa kuko indi yasubitwe harimo n'umukino wari kuzahuza Kiyovu Sport na FC Marines i Rubavu. Nubwo Kiyovu Sport itazakina, igihe izakinira ntabwo Hamahoro Vincent azakina kubera amakarita atatu y’umuhondo.



Ni amakarita yujuje ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 ubwo Kiyovu Sport yatsindaga Sunrise FC ibitego 2-1 hakinwa umunsi wa 22 wa shampiyona.

Ubwo Habamahoro Vincent yuzuzaga amakarita 3 y'umuhondo

Ubwo Habamahoro Vincent yuzuzaga amakarita 3 y'umuhondo

Kiyovu Sport ntabwo igikinnye na FC Marines kuko iyi kipe y’i Rubavu ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi U20 bitegura Zambia U20 iheruka kubatsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Rwasamanzi Yves kandi utoza FC Marines nawe n'umutoza wungirije mu Mavubi U20.

Uretse Habamahoro Vincent ukina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport, Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC), Wilondja Jacques (Espoir FC), Simpenzwe Hamidou (Espoir FC), Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC), Majyambere Alype (Musanze FC), Tuyisenge Hamim (Etincelles FC), NA Nshimiyimana Aboubacar (Gicumbi FC) ntabwo bazagaragara mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona.

Abakinnyi 8 batemerewe gukina umunsi wa 23:

1.Mubumbyi Barnabe (Bugesera FC)

2.Wilondja Jacques (Espoir FC)

3.Simpenzwe Hamidou (Espoir FC)

4.Niyonkuru Ramadhan (Musanze FC)

5.Majyambere Alype (Musanze FC)

6.Tuyisenge Hamim (Etincelles FC)

7.Nshimiyimana Aboubacar (Gicumbi FC)

8.Habamahoro Vincent (SC Kiyovu)

Mubumbyi Bernabe Baloteli  nawe ntazafatanya na Bugesera FC kwisobanura na Sunrise FC i Nyagatare

Mubumbyi Bernabe Baloteli nawe ntazafatanya na Bugesera FC kwisobanura na Sunrise FC i Nyagatare 

Dore uko umunsi wa 23 uteye:

Kuwa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018

-Musanze FC vs Rayon Sports FC (wasubitswe)

Kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018

-Sunrise FC vs Bugesera FC (Nyagatare, 15h30’)

-Espoir FC vs Kirehe FC (Rusizi, 15h30’)

-Marines FC vs SC Kiyovu (wasubitswe)

-Police FC vs Gicumbi FC (Stade Kicukiro, 15h30’)

Kuwa Kane tariki  17 Gicurasi 2018

-Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15h30’)

-Amagaju FC vs Miroplast FC (Nyagisenyi, 15h30’)

-Mukura VS vs APR FC (Stade Huye, 15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND