RFL
Kigali

Gutsinda Sunrise FC byatumye Rayon Sports isiga APR FC amanota 11-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/03/2017 17:44
1


Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kuramba ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 3-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali.



Moussa Camara yafunguye amazamu ku munota wa 13’, Kwizera Pierrot asubyamo ku munota wa 38’ mbere yuko Moussa Camara yungamo icya gatatu (3) ku munota wa 45’.

Igitego cy’impozamarira cya Sunrise FC cyabonetse ku munota wa 75’ w’umukino ubwo Munezero Fiston yakoraga ikosa mu rubuga rw’amahina agatega Ortomal Alex, uyu rutahizamu yahawe penaliti ahita ayinjiza.

Ibihe bikuru byaranze umukino:

Mu minota 25 ’ gusa, Rayon Sports yari yamaze kubona koruneri eshanu (5), igitego kimwe (1) na coup franc enye (4). Sunrise FC yari ifitemo coup franc ebyiri gusa. 

Nyuma y’iminota 38’ y’igice cya mbere, Kwizera Pierrot yaboneye Rayon Sports igitego cya kabiri mu mukino. Kwizera yahise yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona mu gihe Moussa Camara yatsinze igitego cye cya karindwi (7) muri shampiyona.

Ku munota wa 44’ w’umukino, Cassa Mbungo yakuyemo Habarurema Gahungu umunyezamu wari wabanje mu izamu yinjiza Itangishatse Jean Paul wahise atsindwa igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku munota wa 45’ w’umukino cyatsinzwe na Moussa Camara wahise yuzuza ibitego umunani (8) muri shampiyona.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iteye koruneri esheshatu (6) inakoze amakosa ane (4) yatumye Sunrise FC ihana amakosa iteye imipera y’imiterekano.

Sunrise FC nta koruneri yabonye uretse kuba yateye coup franc enye (4) zavuye mu makosa yakozwe n’abakinnyi ba Rayon Sports. Sunrise FC kandi yakoze amakosa atanu (5) yatumye Rayon Sports ibyazamo imipira y’imiterekano.

Igice cya kabiri cyatangiye Masoud Djuma akuramo Mugabo Gabriel asimburwa na Rwigema Yves mbere yuko Mutsinzi Ange Jimmy asimburwa na Munezero Fiston wanaje gukora ikosa kuri Ortomal Alex bituma Rayon Sports yinjizwa penaliti.

Muri iki gice ni bwo Rwigema Yves wari winjiye mu kibuga asimbuye yahise agira imvune asimburwa na Nova Bayama.

Igice cya kabiri Rayon Sports yateye koruneri ebyiri (2) na coup franc imwe (1) mu gihe Sunrise FC yabonye koruneri imwe (1) na coup franc imwe (1).

Rayon Sports iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota 52 imbere ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 41 mu mikino 21 amakipe yose amaze gukina muri shampiyona.

11 babanje mu kibuga ku mpande zombi:

11 ba Rayon Sports

Rayon Sports: Mutuyimana Evariste (GK), Manzi Thierry, Savio Nshuti Dominique, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot ©, Moussa Camara, Manishimwe Djabel na Nahimana Shassir.

Sunrise FC

Sunrise FC: Habarurema Gahungu (GK), Serumogo Ally ©. Niyonshuti Gad, Manzi Sincere Hubert, Mushimiyimana Regis, Uwambazimana Leon, Niyibizi Vedaste, Omoviare Samson, Ngiladjoe Fred Etienne na Sinamenye Syplien.

Moussa Camara

Ni umukino Moussa Camara yasaruyemo ibitego bibiri (2) byatumye agwiza ibitego umunani muri shampiyona

mouusa

Masud Djuma umutoza wa Rayon Sports nta gitutu yari afite

Andre Cassa Mbungo

ANDRE Cassa Mbungo yari yahuye n'imibare itoroshye yo gukura amanota atatu kuri Rayon Sports

abafana ba Rayon sports

Rayon Sports yatahanye amanota atatu ayiha ububasha bwo gusiga APR FC amanota 11 mu mikino icyenda isigaye ngo shampiyona irangire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuleyo nyawe7 years ago
    Ikipe irashwanyaguza ubu dufite umupfumu wumwana ibizaza nibyumutwe shwanyaguzaaaaaaa!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND