RFL
Kigali

Gukomeza imyitozo nta mikino ihari ni rimwe mu masomo Seninga yigiye muri “Pre-season ‘

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 18:07
1

Nyuma y’umunsi wa munani nibwo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze amakipe atandukanye yahise yohereza abakinnyi mu kiruhuko kigufi kugira ngo basure imiryango nyuma bazagaruke bafite ingufu. Seninga Innocent utoza Police FC yahisemo guhita bakomeza imyitozo kugira ngo batazamusubirana inyuma.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, Seninga yavuze ko yicaye agatekereza asanga kimwe mu bintu byatumye abakinnyi be bitwara nabi mu mikino yabanjirije shampiyona (Pre-season) ari uko abakinnyi bo mu Rwanda iyo bahawe akaruhuko bajya muri gahunda zituma basubira hasi.

Mu magambo ye yagize ati “Ikiruhuko twari twatanze cy’iminsi ine cyari cyarangiye, bagombaga guhita bagaruka kugira ngo batazasubira inyuma mu mikinire kuko naje gusanga ko iyo abakinnyi bacu ubahaye umwanya munini baruhuka igihe kirekire ntabwo biba byiza. Byagiye bigaragara mu mikino ya pre-season, iyo abakinnyi bacu baruhutse igihe kinini baza barabaye ‘flop’ niyo mpamvu twabyirinze tukabaha ikiruhuko gito”.

Seninga avuga ko atakwishinga amakipe bahanganiye igikombe kuko bo bafite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu bityo bituma abakinnyi babo bazagaruka muri shampiyona bameze neza. Bityo akaba abona ko byari ngombwa ko ikipe ye ikomeza gahunda y’imyitozo.

“Tugiye gukomeza imyitozo tunashake imikino ya gishuti n’amakipe atandukanye kugira ngo abakinnyi bagume mu murongo muzima kugeza igihe federasiyo izatubwira ko tuzakomeza shampiyona bazaze bari ku rwego rwo hejuru  cyane ko amakipe duhanganiye igikombe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu. Bo bazaba bari mu marushanwa atandukanye bituma bazaba bari ku rwego rwo hejuru. Abanjye mbaretse bakaruhuka bazagaruka bameze nabi”.

Mu myitozo y’uyu wa Gatanu, Habimana Hussein (wari ku kibuga ) na Twagizimana Fabrice Ndikukazi ntibakoze kuko barwaye malaria, Iradukunda Jean Bertrand arwaye amavi mu gihe Biramahire Abeddy, Nzarora Marcel na Mico Justin bari mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Seninga Innocent yitegura gucenga Mbonigaba Ibrahim

Seninga Innocent yitegura gucenga Mbonigaba Ibrahim

Usengimana Danny acunga Nshimiyimana Mohammed ufite umupira

Usengimana Danny acunga Nshimiyimana Mohammed ufite umupira

Usengimana Danny (Ibumoso) na Nduwayo Danny Bariteze (Iburyo)

Usengimana Danny (Ibumoso) na Nduwayo Danny Bariteze (Iburyo)

Niyonzima Jean Paul (Ibumoso) na Patrick Umwungeri (Iburyo)

Niyonzima Jean Paul (Ibumoso) na Patrick Umwungeri (Iburyo)

Ndayishimiye Antoine Dominique agerageza kumanura umupira

Ndayishimiye Antoine Dominique agerageza kumanura umupira

Mbonigaba Ibrahim rutahizamu wa Police FC

Mbonigaba Ibrahim rutahizamu wa Police FC

Nizeyimana Mirafa (iburyo) na Mucyo Silas (ibumoso)

Nizeyimana Mirafa (iburyo) na Mucyo Silas (ibumoso)

Myugariro Mpozembizi Mohammed ubu yarakize yanakina umukino

Myugariro Mpozembizi Mohammed ubu yarakize yanakina umukino

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yigana uko 'Camera' ifatwa

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yigana uko 'Camera' ifatwa

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa Police FC yigana uko 'Camera' ifatwa

Nsengiyumva Moustapha mu myitozo

Nsengiyumva Moustapha mu myitozo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vincent6 years ago
    Ahaaa,nakomereze aho.gusa nsigaye mbona murwanda abakinnyi hafi ya bose usanga bari Ku rwego rumwe.wabona ukuntu police nuburyo ibayeho ndetse nabakinnyi ifite ngo inganye na Gicumbi kd nabwo irushwa banayirata ibitego byinshi kweli.

Inyarwanda BACKGROUND