RFL
Kigali

Guhangana na Lionel Messi nibyo bituma Cristiano aba igihanganye-Zinedine Zidane

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/10/2015 14:45
29


Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo bakinnyi babonwa nk’abakomeye ku isi kugeza ubu ndetse ibi bikagaragazwa n’uduhigo bagenda besa ndetse no kuba uko ari 2 bafite imipira ya zahabu 7. Zidane yemeje ko gukomera kwa Cristiano abikesha guhora ahanganye na Messi.



Zinedine Zidane ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange bakinnye umupira w’amaguru.Yamenyekanye cyane kubera uruhare runini yagiye agaragaza mu ikipe y’ igihugu y’Ubufaransa  kugeza ayisezeyemo muri 2006. Yanyuze mu makipe anyuranye ariko aza no gukinira Real Madrid.

Zidane yatangaje ko uguhora ahanganye na Lionel Messi aribyo bituma Cristiano Ronaldo akora cyane ndetse akabasha kugera kuri byinshi mu ruhando rw’umupira w’amaguru. Aganira na Canal+ Zidane yagize ati “ Kereka wiboneye Ronaldo ari mu myitozo. Ntako bisa kumubona akina. Uku guhora ahanganye na Messi nibyo bituma akora byiza kurushaho. Nyuma y’aho Raul agendeye, Ronaldo yakoze akazi gakomeye ngo abe umwe mu bakinnyi bakoreye ibintu bidasanzwe Real Madrid(Legend). Amerewe neza muri Real Madrid.”

Messi na Cristiano bahora bahanganye

Ronaldo beat his rival to the award as he was crowned the 2014 Ballon d'Or winner after a stellar 12 months

Cristiano Ronaldo ubwo yegukanaga umupira wa zahabu wa 2014

Zidane ahamya ko Cristiano ibyo ageraho abikesha guhora ahanganye na Messi

Cristiano Ronaldo celebrates after scoring the opening goal

Cristiano yishimira igitego cya 500 mu mateka ye

Mu mukino Real Madrid iheruka guhuramo na Malmo, Cristiano yatsinze ibitego 2 bituma ahita anganya na Raul Gonzalez ibitego. Kugeza ubu Raul niwe wari waratsindiye ikipe ya Real Madrid ibitego byinshi kuva iyi kipe yashingwa muri 1902. Cristiano na Raul baranganya ibitego 323.

Ikindi Zidane asanga gitangaje kuri Cristiano ni umubare w’ibitego byinshi atsinda mu mwaka w’imikino umwe(season). Ati “ Gutsinda ibitego hagati ya 50 na 55 muri  season imwe, ntabwo ari ibintu bisanzwe ku mukinnyi. Haba mu myitozo, mu mukino, buri mupira wose, aho ahagaze hose, mu mukino uwo ariwo wose aba ashaka gutsinda.”

Ibyo Zidane yavuze wowe ubibona gute?Ari Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kuri wowe ninde ubona w’umuhanga?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Cr7
  • Jule nsengumuremyi8 years ago
    Njyewe sinemera ibya zidane messi nuwambere kwisi babyanga babyemera messi is number one
  • Jado 8 years ago
    Hhhhh Cristiano numwana.
  • 8 years ago
    yewe Messi nuwambere akanikurikira pe byumvikane ko Christano arira hit kuri Messi hhhhh
  • lamadhan8 years ago
    Cr7 nimwiza kubitego ameze nkuko ba eto na drogba bari bameze ariko messi nimwiza kumpande zose no kumacenga passe kandi aratsinda
  • yes8 years ago
    messi nikibondo kuri cr7 ubihakana antere ibuye uretse abafana alsenal bonyine nibo babibona ukundi
  • aMose8 years ago
    CR7
  • 8 years ago
    CR7 No OnE, Championat LaLiga yarangiye CR7 arusha Messi ibitego 5 byose. Ninawe ufite Ballon d'Or yubushize. niyi itaha ashobora kuyitwara kuko yahize Messi mugutsinda
  • 8 years ago
    ronaldo ari kwigerageza kuri messi amachengaya messi wayareba
  • messi 8 years ago
    amachenga ya messi wayareba iyo aba ari mukibuga ahumbo ronardo we iki muhesha ibitego ko ari ugushata
  • iragena grace8 years ago
    njye mbona lionel ariwe muhanga kurusha christiano kuko messi akina ibimurim, christian yeg naw n'umuhang arik yemer k mess amurush kand atari mwipiganw kuk amurenzho
  • Ishimwe guruba8 years ago
    Ni messi kuko christiano numwa mugakino
  • Neymar junior santos8 years ago
    ballon d.or 4 afit +1 yuyu mwaka :5 ninde wundi uteganya kuzitwara usibye messi
  • Razaq8 years ago
    Cr7 ()Penaldo() Ni gute nwavugango umuntu numuhanga saisson ishize yatsinze ibitego byinshi Yarangiza ikipe akinira ikabura igikombe na kinwe muri 6 aba ahatanira Nawe ndebe Penaldo Icya (1) LA LIGA 0 , (2) SUPER CUP 0, (3) CH.LEAGUE 0, (4 )IGIKOMBE CYU MWAMI 0 (5) SUPER CUP D'ESPAGNE 0 (6) COIPE DU MONDE DE CLUB 0 Mwarangiza ngo Penaldo arusha Dr. MESSI Watsindiye BARCA Ibitego bya muhesheje URUKWETO RWA ZAHABU Iyi saisson kweli.BARCA Icyambere Itwaye (1) LA LIGA , (2) Ch.LEAGUE (3) ,ICYU MWAMI ,(4) SUPER COUP D'EUROP .Mwi yibagije ibyo yakoreye BAYERN KOKO?! PENALDO yakoze iki Mwi cecekere ntacyo mwavuga ko 0 Competition = 0 Saisson
  • Kennedy8 years ago
    Ntawe ucurisha agati inyundo ihari mwabana mwe.CR7 arenze messi yakoze ibitangaza muri championa 3 zitandukanye,numuwinga undi nu uni striiker ubu mvuge, ubwoko bwose bw'igitego yakigutsindira numu star mu kibuga no hanze...
  • pacy8 years ago
    reka nta messi ntimugakabye c7aramurusha cyaneeee.haba ibitego,no kwiahakira umupira so mwigereranya urwo ruswende na c7
  • Jd8 years ago
    Zidane nawe yabyivugiye ko ibyo Ronaldo akora akagerageza kubigeraho abikesha el maestro Lionel Messi. Aha hakurikijwe ibyo umutoza wungirije wa Real yivugiye CR7 agerageza gukora cyane kugira ngo agere nko kubyo Messi aba yagezeho. Donc nukuvuga ngo Barca's number 10 is reference point. Undoubtedly Messi is the currently world super footballer talented.But Ronaldo is also nearly nakore cyane arebeko haraho yagera usibye ko atafata Lionel Messi.
  • hc8 years ago
    CR7 niwe number one
  • android8 years ago
    reka reka nta messi
  • cr 78 years ago
    murasekeje uwahaye ballon dor messi bibiri na cumi na rimwe bamuhagaritse kubera ruswa umubtu akinnye aga champion kamwe mubuzima bwe undi accyinnye champion eshatu zose kdi abishobora byose icyo gikombe cyisi messi afite bingahe yewe legend wa barca ronalidigno kbxa





Inyarwanda BACKGROUND