Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo bakinnyi babonwa nk’abakomeye ku isi kugeza ubu ndetse ibi bikagaragazwa n’uduhigo bagenda besa ndetse no kuba uko ari 2 bafite imipira ya zahabu 7. Zidane yemeje ko gukomera kwa Cristiano abikesha guhora ahanganye na Messi.
Zinedine Zidane ni umwe mu bakinnyi b’ibihangange bakinnye umupira w’amaguru.Yamenyekanye cyane kubera uruhare runini yagiye agaragaza mu ikipe y’ igihugu y’Ubufaransa kugeza ayisezeyemo muri 2006. Yanyuze mu makipe anyuranye ariko aza no gukinira Real Madrid.
Zidane yatangaje ko uguhora ahanganye na Lionel Messi aribyo bituma Cristiano Ronaldo akora cyane ndetse akabasha kugera kuri byinshi mu ruhando rw’umupira w’amaguru. Aganira na Canal+ Zidane yagize ati “ Kereka wiboneye Ronaldo ari mu myitozo. Ntako bisa kumubona akina. Uku guhora ahanganye na Messi nibyo bituma akora byiza kurushaho. Nyuma y’aho Raul agendeye, Ronaldo yakoze akazi gakomeye ngo abe umwe mu bakinnyi bakoreye ibintu bidasanzwe Real Madrid(Legend). Amerewe neza muri Real Madrid.”
Messi na Cristiano bahora bahanganye
Cristiano Ronaldo ubwo yegukanaga umupira wa zahabu wa 2014
Zidane ahamya ko Cristiano ibyo ageraho abikesha guhora ahanganye na Messi
Cristiano yishimira igitego cya 500 mu mateka ye
Mu mukino Real Madrid iheruka guhuramo na Malmo, Cristiano yatsinze ibitego 2 bituma ahita anganya na Raul Gonzalez ibitego. Kugeza ubu Raul niwe wari waratsindiye ikipe ya Real Madrid ibitego byinshi kuva iyi kipe yashingwa muri 1902. Cristiano na Raul baranganya ibitego 323.
Ikindi Zidane asanga gitangaje kuri Cristiano ni umubare w’ibitego byinshi atsinda mu mwaka w’imikino umwe(season). Ati “ Gutsinda ibitego hagati ya 50 na 55 muri season imwe, ntabwo ari ibintu bisanzwe ku mukinnyi. Haba mu myitozo, mu mukino, buri mupira wose, aho ahagaze hose, mu mukino uwo ariwo wose aba ashaka gutsinda.”
Ibyo Zidane yavuze wowe ubibona gute?Ari Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kuri wowe ninde ubona w’umuhanga?
TANGA IGITECYEREZO