Tuyisenge Jacques umunyarwanda ukina asatira mu ikipe ya Gormahia FC ni we wenyine wabashije kubona igitego mu mukino wa gishuti iyi kipe yatsinzwemo na Everton ibitego 2-1 byarimo kimwe cya Wayne Rooney uheruka kuva muri Manchester United.
Wayne Rooney ni we wafunguye amazamu ku munota wa 35’ w’umukino biturutse ku mupira yarekuriye muri metero 25 uvuye ku izamu. Gusa iki gitego cyaje kwishyurwa na Tuyisenge Jacques akoresheje umutwe ku munota wa 37’ w’umukino. Muri uyu mukino, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yinjiye mu kibuga ku mnota wa 63’ asimbuye Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wahoze muri Rayon Sports.
Igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa Everton cyabonetse ku munota wa 82’ cyinjijwe na Kieran Dowell ubwo yarekuraga ishoti rikomeye umunyezamu agasanga igitego cyagezemo.
Wayne Rooney yongeye gutsindira Everton nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Manchester United
Kieran Dowell yishimira igitego cy'intsinzi
Umufana usanzwe akunda Wayne Rooney yamanutse mu kibuga ajya kumukoraho akurikirwa n'abashinzwe umutekano
Umufana ahobera Wayne Rooney
Everton bishimira igitego cya Wayne Rooney
Wayne Rooney arekura ishoti
Wayne Rooney yishimira igitego yitsindiye ku giti cye
Jacques Tuyisenge imbere ya bagenzi be bishimira igitego yabatsindiye
AMAFOTO: DailMail
TANGA IGITECYEREZO