RFL
Kigali

Umunyarwanda Tuyisenge Jacques ni we wenyine wabashije gutsinda igitego ikipe ya Everton ya Wayne Rooney - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/07/2017 20:06
0


Tuyisenge Jacques umunyarwanda ukina asatira mu ikipe ya Gormahia FC ni we wenyine wabashije kubona igitego mu mukino wa gishuti iyi kipe yatsinzwemo na Everton ibitego 2-1 byarimo kimwe cya Wayne Rooney uheruka kuva muri Manchester United.



Wayne Rooney ni we wafunguye amazamu ku munota wa 35’ w’umukino  biturutse ku mupira yarekuriye muri metero 25 uvuye ku izamu. Gusa iki gitego cyaje kwishyurwa na Tuyisenge Jacques akoresheje umutwe ku munota wa 37’ w’umukino. Muri uyu mukino, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yinjiye mu kibuga ku mnota wa 63’ asimbuye Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wahoze muri Rayon Sports.

Igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa Everton cyabonetse ku munota wa 82’ cyinjijwe na Kieran Dowell ubwo yarekuraga ishoti rikomeye umunyezamu agasanga igitego cyagezemo.

Rooney appeared sharp as he made his return for Everton in the pre-season fixture against the Kenyan outfit

Wayne Rooney yongeye gutsindira Everton nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Manchester United

Kieran Dowell (left) celebrates with midfielder Tom Davies after scoring the winner with eight minutes to play

Kieran Dowell yishimira igitego cy'intsinzi

Police officers followed the supporter on to the pitch as he got his chance to hug the 31-year-old striker

Umufana usanzwe akunda Wayne Rooney yamanutse mu kibuga ajya kumukoraho akurikirwa n'abashinzwe umutekano

A supporter wearing a Manchester United shirt ran on the pitch during the game to hug the England striker

Umufana ahobera Wayne Rooney

 Rooney is joined by his team-mates after putting Everton ahead  during the match in Tanzania

Everton bishimira igitego cya Wayne Rooney

Rooney struck with a curling effort from outside of the Gor Mahia penalty area after 35 minutes in Tanzania

Wayne Rooney arekura ishoti

Wayne Rooney celebrates scoring Everton's opening goal against Kenyan side Gor Mohia on Thursday

Wayne Rooney yishimira igitego yitsindiye ku giti cye

Jacques Tuyisenge imbere ya bagenzi be bishimira igitego yabatsindiye

Jacques Tuyisenge imbere ya bagenzi be bishimira igitego yabatsindiye

AMAFOTO: DailMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND