RFL
Kigali

Gormahia FC yakoreye imyitozo i Kigali, Dylan Kerr uyitoza avuga ko ikibuga yabonye kigomba kuryoshya umukino-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/05/2018 9:00
2


Kuri iki Cyumweru tariki ya Gicurasi 2018 ni bwo Gormahia FC igomba gucakirana na Rayon Sports mu mukino wa mbere w’itsinda rya kane (D) mu mikino ya Total CAF Confederation Cup 2018, Kylan Kerr umutoza wa Gormahia FC avuga ikibuga cya sitade ya Kigali kiri butume abakinnyi be bitwara neza.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yakozwe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) nk’amasaha umukino ugomba kuberaho, Dylan Kerr yavuze ko bageze mu Rwanda bakishimira uburyo bakiriwe kandi ko ari ko byakabaye bigenda ku bihugu byose. Dylan Kerr ati:

Twageze mu Rwanda ako kanya duhita dushyika kuri hoteli mu minota itarenze itanu, ni ibintu byiza mu by’ukuri, abakinnyi banjye ntabwo bananiwe kuko urabona ko bafite akanyamuneza mu maso. Ikindi nishimiye ni ikibuga cy’iyi sitade, ni ahantu heza ho gukinira, ni ahantu rwose nabonye habereye gukinirwa umukino mwiza nkeka ko n’abakinnyi banjye bagomba kwitwara neza. Imyiteguro yagenze neza ndizera ko icyo dushaka ari ugutsinda Rayon Sports kugira ngo dutangire inzira igana muri ¼

Gormahia FC bishyushya kuri sitade ya Kigali

Gormahia FC bishyushya kuri sitade ya Kigali

Dylan yakomeje avuga ko afite amakuru kuri Rayon Sports kuko ngo yarebye amashusho y’umukino wayihuje na Mamelodi Sundowns i Kigali avuga ko yabonye Rayon Sports ari ikipe ikina ishaka gutsinda inahusha uburyo bwinshi butuma bigirira icyizere cyo kuguma mu mukino. Dylan Kerr ati:

Yego mfite amakuru kuri Rayon Sports kuko narebye uburyo bakinnye na Mamelodi hano mbona ko ari ikipe irema uburyo bwinshi bwabyara ibitego. Iyo uri ikipe isatira cyane kuriya biha abakinnyi icyizere mu gutuma bakomeza kuguma mu mukino. Rayon Sports ni ikipe ikomeye ifite abafana benshi ariko natwe hari abo twazanye banarebye imyitozo yacu, ndizeza abafana ko ari umukino ukomeye.

Uva ibumoso: Haruna Shakava (Kapiteni), Dylan Kerr (umutoza) na Jacques Tuyisenge (Iburyo)

Uva ibumoso: Haruna Shakava (Kapiteni), Dylan Kerr (umutoza) na Jacques Tuyisenge (Iburyo) mu kiganiro n'abanyamakuru

Ni umukino wa mbere Rayon Sports iraba ikina nyuma yo kubona itike y’amatsinda (Group Stage) mu mikino Nyafurika ya Total CAF Confederations Cup 2018. Umukino uratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo aho kwinjira ari ibihumbi 2000, 5000 na 20000 FRW.

Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukunze gutsinda ibitego bya Gormahia FC

Jacques Tuyisenge umunyarwanda ukunze gutsinda ibitego bya Gormahia FC

Meddie Kagere undi Munyarwanda wibashywe muri Gormahia FC

Meddie Kagere undi Munyarwanda wubashywe muri Gormahia FC

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wanakinnye muri Rayon Sports nawe yari ahari kuko ni myugariro wa Gormahia FC (Kenya)

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie wanakinnye muri Rayon Sports nawe yari ahari kuko ni myugariro wa Gormahia FC (Kenya) nubwo amaze iminsi mu Rwanda bitewe n'imvune yigeze kugira

Jacques Tuyisenge arangwa na nimero 9

Jacques Tuyisenge arangwa na nimero 9

Jacques Tuyisenge avuga ko Rayon Sports igomba mubagora kuko iri mu rugo

Jacques Tuyisenge avuga ko Rayon Sports igomba kubagora kuko iri mu rugo

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie aganiriza bagenzi be kuko amaze igihe mu Rwanda yanakiniye Rayon Sports

Nizigiyimana Kalim bita Mackenzie aganiriza bagenzi be kuko amaze igihe mu Rwanda yanakiniye Rayon Sports

Umwe mu bakinnyi ba Gormahia FC yari yambaye umwenda wari uwa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wakinnye hagati muri Gormahia FC

Umwe mu bakinnyi ba Gormahia FC yari yambaye umwenda wari uwa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wakinnye hagati muri Gormahia FC akaba ari kapiteni wa APR FC

Imyitozo yabo wabonaga intego ari ukuba abakinnyi bakinira mu gace gato k'ikibuga bakitwaza amacenga bashaka gutsinda

Imyitozo yabo wabonaga intego ari ukuba abakinnyi bakinira mu gace gato k'ikibuga bakitwaza amacenga bashaka gutsinda 

Jacques Tuyisenge umwe mu bakinnyi bashobora kuza gukora ibyashimisha abafana ba Gormahia FC

Jacques Tuyisenge umwe mu bakinnyi bashobora kuza gukora ibyashimisha abafana ba Gormahia FC

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Orivier5 years ago
    Reonsport iratsinda(3)
  • Kiki5 years ago
    Ndabona arabanyarwanda bagiye gukina nabandi banyarwanda .kuko iyo kipe yabo irimo abanyarwanda gusa





Inyarwanda BACKGROUND