RFL
Kigali

GOLF: Rwanda Open izatwara arenga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/11/2017 7:16
0


Irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka mu mukino wa Golf riteganyijwe gutangira kuwa Gatatu tariki 15-18 Ugushyingo 201, rifite ingengo y’imali ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda (25.000.000 FRW) mu gihe cy’iminsi itatu rizamara rikinirwa ku kibuga cya Golf kiri i Nyarutarama.



Nk’uko Nkwandi Andrew perezida wa Rwanda Golf Union (RGU) yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017, yavuze ko bagitangira gukora ingengo y’imali y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 21, basanze kugira ngo rizagende neza bizatwara miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda (25.000.000 FRW) n'ubwo ashobora kurenga bitewe n'uko hari ibikenerwa nyuma bitwara amafaranga.

“Ikijyanye na budget izakoreshwa kugira ngo irushanwa rizarangire neza, twari twarakoze budget ya miliyoni 25 z’u Rwanda ariko amafaranga amaze kuboneka turibwira y'uko atazabuza irushanwa kuba. Ntabwo muri kamere ya Golf tujya tuvuga ngo dukeneye aya (amafaranga), ngo twabonye aya..kuko icyo tuba dukeneye ntabwo tuba dushaka ko haba ihiganwa mu bantu badutera inkunga  ngo tuvuga ngo uyu yazanye aya, ngo yazanya iki..n'ubwo atari bibi ariko dutekereza ko byatuma abaterankunga batinya kutugana kandi twe (Golf Club) niyo yaba make turayakira”. Nkwandi Andrew.

Nkwandi Andrew perezida wa Rwanda Golf Union (RGU)

Nkwandi Andrew (iburyo) perezida wa Rwanda Golf Union (RGU)

Nkwandi yijeje abanyamakuru ko amafaranga bamaze gukusanya (atashatse kuvuga) ahagije kugira ngo irushanwa rizagende neza dore ko ngo ntakizahinduka ku bihembo bateganyije. Abakinnyi bari hagati ya 150-180 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi birimo n’u Rwanda, nibo bazaba bahatanira igihembo nyamukuru gifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Nkwandi Andrew kandi yafashe akanya asobanura impamvu iri rushanwa ngaruka mwaka ryitwa “Rwanda Open” kugira ngo buri umwe wese amenye itandukaniro riri hagati y’iri rushanwa n’andi akinirwa imbere mu gihugu.

Mu kubisobanura yagize ati“Buri mwaka tugira irushanwa ryitwa “Rwanda Open”, iri rushanwa ritandukanye n’andi marushanwa asanzwe tugira hano mu gihugu kuko hafi buri kwezi tuba dufite amarushanwa. Ariko buri mwaka  Rwanda Open kuko iyo bavuze “Open” ni ukuvuga ko buri muntu wese ukina umukino wa Golf aho ariho hose ku isi yaza agakina”

 Uyu mugabo kandi avuga ko iteka uyu mukino ukinwa mu Ugushyingo kwa buri mwaka kuko mu 2016 wakinwe kuva tarii 16-19 Ugushyingo 2016 kandi ko bishimira ko bakira abantu bavuye mu bice bitandukanye by’isi bityo bikungura abanyarwanda mu buryo bw’ubucyerarugendo.

Muri iri rushanwa hazaba harimo ibyiciro bibiri (2) by’abazaba bahatana barimo; abakina nk’ababigize umwuga ndetse n’abakina nko kwishimisha batarabigize umwuga.

Dr.Davis Kashaki Karegeya (ibumoso) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club

Dr.Davis Kashaki Karegeya (ibumoso) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Kigali Golf Club

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017 ubwo Rwanda Golf Union basobanuraga iby'iri rushanwa, hari hamaze kwiyandikisha abakinnyi 109 mu gihe biteganyijwe ko hazitabira abari hagati ya 150-180 bazaturuka mu bihugu birimo ibyo mu Karere ka Afurika y'iburasirazuba, Zimbabwe, Trinidad & Tobago na Nigeria.

Kamanzi Louis umuyobozi mukuru wa Kigali Golf Club

Kamanzi Louis umuyobozi mukuru wa Kigali Golf Club

Ikibuga cya Golf kiri i Nyarutarama

Ikibuga cya Golf kiri i Nyarutarama

Iyo uhagaze mu kibuga cya Golf uba witegeye ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Iyo uhagaze mu kibuga cya Golf uba witegeye ibitaro byitiriwe Umwami Faisal

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

 

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND