Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994 itsinze mucyeba Patriots BBC amanota 73-67 ku mukino wa nyuma wakinwaga ku mugoroba w’iki Cyumweru. APR WBBC yagitwaye mu bagore itsinze IPRC South WBBC amanota 63-61.
Ni imikino yakinwaga ku rwego mpuzamahanga kuko ni icyiciro cy’imikino yo kwibuka yari yaratumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda nyum ayuko imikino ireba amakipe y’imbere mu gihugu nayo yari yarakinnye n’ubundi REG BBC na REG zigatwara ibikombe ku mikino ya nyuma.
Mu cyiciro cy’abagabo, REG BBC yatwaye iki gikombe nyuma y’icyumweru n’ubundi yegukanye iki gikombe cyo ku rwego rw’imbere mu gihugu.
Agace ka mbere REG BBC yakayoboye n’amanota 24-20 mbere yo gutsinda agace ka kabiri amanota 15 ya Patriots BBC kuri 12 REG BBC yari igifite. Agace ka gatatu ka gatatu kabaye kabi kuri REG BBC kuko yatsinzwe amanota 14-4.
Agace ka kane niko REG BBC yongeye kuzamukiramo kuko yatsinze amanota 30 mu gihe Patriots BBC yari ikiri ku manota 21.
Kami Kabange (REG BBC) wanabaye umukinnyi w’irushanwa yatsinze amanota 17 aza imbere ya Hagumintwari Steven (Patriots BBC) watsinze amanota 16.
REG BBC bishimira igikombe
APR WBBC niyo yatwaye igikombe mu bakobwa
Patriots BBC yabaye iya kabiri
Dore uko ibihembo byatanzwe:
Abagabo
Ikipe ya mbere :REG BBC: 1000000 FRW (Igikombe)
Ikipe ya kabiri: 500000 FRW
Umukinnyi w’irushanwa: Kami Kabange.
Abagore
Ikipe ya mbere : APR WBBC :1000000 FRW (Igikombe)
Ikipe ya kabiri: IPRC-South :500000 FRW
Umukinnyi w’irushanwa: Kantore Sandra Dumi
Abakanyujijeho
Umukinnyi w’irushanwa : Nkusi Aime Karim
Ikipe yegukanye igikombe : Espoir BBC
Kubwimana Kazingufu Ali afata igikombe cya REG BBBC
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBCafata igikombe
Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC niwe wabaye MVP mu ba Veterans
Kantore Sandra niwe wabaye MVP mu bakobwa muri iri rushanwa
Nsanzabaganwa Nelly yakira igihembo cya IPRC South WBBC
Kami Kabange niwe MVP yanatsinze amanota menshi ku mukino wa nyuma
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC yitegura guhana ikosa
Abakinnyi ba APR WBBC boshimira intsinzi
Mutabazi Yves (Kuri telefone) umukinnyi wa APR Volleyball Club
Ruhezamihigo Hamza yakiniye Patriots BBC
Umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 mu Rwanda
Kami Kabange ku mupira
Ruhezamihigo Hamza yakiniye Patriots BBC nubwo batsinzwe
AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO