RFL
Kigali

GMT 2018: REG BBC yatwaye igikombe biba bityo kuri APR BBC mu bagore (Uko ibihembo byatanzwe)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2018 14:08
0


Ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, itsinze APR BBC amanota 84-45 ku mukino wa nyuma wakinwe ku mugoroba w’iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018.



Muri uyu mukinno wa nyuma, REG BBC yayoboye uduce twose tw’umukino kuko yatangiye itsinda aka mbere n’amanota 20-15, itsinda aka kabiri ku manota 30-7. Muri aka gace ni bwo byahise biboneka ko ikipe ya APR BBC isigaye kuko ikinyuranyo cy’amanota 23 mu gace kamwe yari akayabo kuba abasore ba Aime Kalim Nkusi bari kuyavanamo.

Agace ka gatatu n’ubundi REG BBC yakomeje kuyobora igira amanota 18 mu gihe APR BBC yari igifite amanota 13 mbere yo gutsinda agace ka nyuma n’amanota 16-10. Igiteranyo cy’amanota kiba 84 ya REG BBC kuri 45 ya APR BBC.

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG ashyikirizwa igikombe na sheki y'ibihumbi magana atanu

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC ashyikirizwa igikombe 

REG niyo yegukanye igikombe

REG BBC yatwaye igikombe cya GMT 2018 cyatewe inkunga na sosiyete ya Safe Gas 

Nshizirungu Patrick wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi kuko yasoje umukino afite amanota 24 mu minota 23.54 yamaze mu kibuga. Munyaneza Eric wa APR BBC yamukurikiye n’amanota 19 mu minota 35.39 yamaze mu kibuga.

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ukunze gutsinda amanota atubutse, muri uyu mukino yabonyemo amanota icumi (10) mu minota 26.21 mu gihe nka Mbanze Bryan wa APR BBC yatahanye amanota umunani(8) mu minota 21.39 yakinnye.

Mu gukiza inkangara (Rebounds), Ntagunduka Jean de Dieu wa APR BBC ni we wabikoze kenshi kuko yakijije amanota 14 mu gihe Kaje Elie wa REG BBC yakijije amanota icyenda (9).

APR BBC yegukanye umwanya wa kabiri

APR BBC yatwaye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori bo bakinaga hagati yabo ikipe ya APR WBBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu bakinnye nubwo banganyaga amanota na IPRC-South ariko harebwa umukino wabahuje kuko ikipe ya APR WBBC yayitsindiye amanota 70-63 biyihesha igikombe.

REG BBC na APR BBC mu bagabo hamwe na APR WBBC na IPRC-South mu bagore ni yo makipe azitabira irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka rizatangira tariki 25 Gicurasi kugeza 27 Gicurasi 2018.

Mu bihembo byatanzwe by’abantu ku giti cyabo mu cyiciro cy’abakanyujijeho Nkusi Aime Karim usanzwe atoza ikipe ya APR BBC ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 38 naho Kalima Cyril umutoza wungirije mu ikipe ya REG aba umukinnyi w’irushanwa.

Mu cyiciro cy’abagore Butera Hope ukinira ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 18 ni we wabaye umukinnyi mwiza wugarira (Best defender), Kantore Sandra ahabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi mu irushanwa aho yatsinze amanota 61 naho Urwibutso Nicole aba umukinnyi mwiza w’irushanwa aho nawe yatsinze amanota 51 anafata imipira igana mu nkangara (Rebound) 8.

Mu bagabo; Munyaneza Eric wa APR BBC ni we wabaye umukinnyi mwiza wugarira aho yafashe imipira igana mu nkangara (Rebound) 66, Niyonkuru Pascal bakunda kwita Kaceka ukinira Espoir BBC ni we watsinze amanota menshi mu irushanwa aho yatsinze amanota 100 naho Kami Kabange Milambwe wa REG BBC aba umukinnyi w’irushanwa.

Abatsinze amanota menshi ndetse n’abagize ubwugarizi bwiza bahembwe amacupa ya Gas no kuba bakongereshamo gas mu gihe ishize inshuro eshatu mu gihe uwabaye umukinnyi w’irushanwa we azongereshamo inshuro esheshatu.

Kapiteni Umugwaneza Charlotte (uwa kabiri uturutse iburyo) n'abagenzi be bashyikirizwa igikombe

APR WBBC ni yo yatwaye igikombe mu bagore kuko yatsinze imikino ibiri muri itatu

IPRC-South mu bagore niyo yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa ibihumbi magana atatu

IPRC South WBBC niyo yabaye iya kabiri inyuma ya APR WBBC banahora bahanganiye ibikombe 

Dore uko ibihembo byatanzwe:

Abagore

-Myugariro mwiza:Butera Hope (NT U18 Women)

-Uwatsinze amanota menshi:Kantore Sandra (APR WBBC)

-Umukinnyi w’irushanwa (MVP) :Urwibutso Nicole (IPRC South WBBC)

-Ikipe yatwaye igikombe: APR WBBC(500.000 FRW)

-Ikipe ya kabiri: IPRC-South  WBBC (300.000 FRW)

Abagabo:

-Myugariro mwiza:Munyaneza Eric Bokatsa (APR BBC)

-Uwatsinze amanota menshi : Niyonkuru Pascal (Espoir BBC)

-Umukinnyi w’irushanwa (MVP): Kami Kabange Milambwe (REG BBC)

-Ikipe yatwaye igikombe (The Champions): REG BBC(500.000 FRW)

-Ikipe ya kabiri: APR BBC (300.000 FRW)

Abakanyujijeho:

-Myugariro mwiza:Mutombo Jean de Dieu

-Uwatsinze amanota menshi :Nkusi Aime Karim

-Umukinnyi w’irushanwa :Kalima Cyrile

-Ikipe yatwaye igikombe: Patriots VBBC

Kantore Sandra Dumi ashyikirizwa ibihembo

Kantore Sandra yahembwe nk'umukobwa wahize abandi mu gutsinda amanota menshi

Urwibutso Nicole niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagore

Urwibutso Nicole afata igihembo cy'umukinnyi w'irushanwa mu bakobwa (MVP)

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC aganira n'abanyamakuru

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC aganira n'abanyamakuru

PHOTOS: FERWABA MEDIA DEPARTMENT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND