RFL
Kigali

GMT 2018: Patriots BBC iracakirana na REG BBC ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/05/2018 11:05
0


Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 ni bwo hakinwa umukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni imikino yakinwaga ku rwego mpuzamahanga kuko harimo n’amakipe yavuye mu bihugu by’abaturanyi.



Ku mukino wa nyuma uruta indi nuko ikipe ya Patriots BBC yamaze gukatisha itike iyiganisha ku mukino wa nyuma igomba guhuriraho na mucyeba wayo REG BBC kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) muri sitade nto ya Remera.

Ikipe ya REG BBC yari isanzwe iri mu itsinda rya mbere (A) aho yari kumwe n’amakipe abiri arimo; Terreur BBC (DR Congo) na Espoir BBC (Rwanda).

Muri iri tsinda, REG BBC yazamutse ari iya mbere n’amanota ane (4) kuko yatsinze Terreur amanota 96-58 mu mukino wakinwe kuwa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018 mbere yuko itsinda Espoir BBC amanota 85-52 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018.

REG BBC yazamukanye amanota ane (4) inazigamye amanota 71 kuko mu mikino ibiri binjije amanota 181 binjizwa  110. Ku ruhande rwa Patriots BBC yari mu itsinda rya kabiri (B) aho yakinaga na APR BBC cyo kimwe na Goma Bulls BBC (DR Congo), Patriots BBC yatsinze imikino yose kuko yahereye kuri Goma Bulls isoreza kuri APR BBC iyitsinda amanota 81-56.  

Urupapuro rugaragaza gahunda y'imikino isoza

Urupapuro rugaragaza gahunda y'imikino isoza 

Mugabe Arstide ku mupira

Umukino wa REG BBC na Patriots BBC umaze kuba ishiraniro  (Derby)mu myaka ibiri REG BBC imaze ivutse 

Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona nayo yazamutse ku mukino wa nyuma ifite amanota ane (4) izigamye amanota 59 kuko babashije kwinjiza amanota 164 binjizwa 105.

Umukino wa nyuma uhuza amakipe yombi urakinwa saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) mu gihe umwanya wa gatatu uza guhuza APR BBC na Espoir BBC saa cyenda zuzuye (15h00’) naho mu cyiciro cy’abagore APR BBC ize gucakirana na mucyeba wayo IPRC South BBC saa saba zuzuye (13h00’), imikino yose ibera muri sitade nto ya Remera.

IPRC South BBC irahatana na APR BBC mu bakobwa

IPRC South BBC irahatana na APR BBC mu bakobwa 

Kwinjira kuri iyi mikino yose ni amafaranga ibihumbi bitatu by'amafaranga y'u Rwanda (3000 FRW) mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahasigaye hose ari amafaranga igihumbi (1000 FRW).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND